Rutahizamu w'umunyarwanda wari usoje amazezerano ye mu ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere amakuru avuga ko yamaze kongera amasezerano nubwo ikipe itarabitangaza.
Meddie Kagere yari ku mpera z'amasezerano ye mu ikipe ya Simba SC, ni nyuma y'imyaka 3 akinira iyi kipe ibarizwa Msimbazi.
Amakuru yavugaga ko atonzengera amasezerano muri iyi kipe bitewe n'uko atabonye umwanya uhagije wo gukina ku mwaka we wa nyuma.
Havuzwe amakipe menshi ashobora kwerekezamo harimo na APR FC yo mu Rwanda bivugwa ko ikirimo no kumvugisha, hari na Yanga mukeba wa Simba SC.
Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania birimo Global Publishers byatangaje ko uyu rutahizamu yamaze kongera amasezerano nubwo ikipe ye itarabitangaza, ngo izabitangaza bari hafi gutangira imyitozo.
Meddie Kagere mu minsi ishize abajijwe aho azerekeza mu mwaka utaha w'imikino, yavuze ko abantu bakihangana ko ari vuba kandi ari 'Surprise'.
Mu myaka 3 amaze muri iyi kipe yatwaranye nayo ibikombe 3 bya shampiyona, aba rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu myaka 2 ye ya mbere aho umwe yatsinze 23 undi 21, umwaka we wa nyuma yatsinze ibitego 13.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yaba-yaramaze-kongera-amazezerano-muri-simba-sc