Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi kubera amashusho ye n'umukobwa wafungishije Davis D #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi nyuma y'amashusho ye yagiye hanze agirana ikiganiro 'Live' kuri Instagram na Manzi Shallon wigeze gufungisha abahanzi barimo Davis D.

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu ikipe y'igihugu benshi batabyemeranywaho bitewe n'ibihe yari amazemo iminsi, yakoranye ikiganiro n'uyu mukobwa.

Iki kiganiro byatangiye uyu mukobwa ari we uri live, aririmba nyuma Kwizera Olivier amusaba ko bafatanya(join), undi arabyemera bakomeza kuririmba.

Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w'Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ruhago, yaje kwisubiraho ku cyemezo cye ari nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y'igihugu.

Umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije kuri Twitter ye yashyizeho agace kamwe k'aya mashusho, gaherekezwa n'amagambo agira ati "ibi harya nibyo bita ngo "Gushya", ubu umwiherero w'Amavubi hahiye? Sha iyi Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe."

Iki gitekerezo cyasembuye ibitekerezaho bya benshi aho bamwe bagiye bavuga ko uyu munyezamu arimo asabwa ibyo adafite bakwiye kumureka, ni mu gihe abandi bo bavuze ko mu mwiherero w'Amavubi atari muri Gereza, ko baba bagomba kuruhura mu mutwe.

Ibi harya nibyo bita ngo 'Gushya'? Donc ubu camp y' #Amavubi yahiye? Sha iyi #Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe. @FERWAFA @Rwanda_Sports pic.twitter.com/BvhpXcLORV

â€" Sam Karenzi (@SamKarenzi) August 20, 2021

Umunyamakuru Jah d'Eau Dukuze we ntabibona kimwe na mugenzi we Sam Karenzi kuko na we abinyujije kuri Twitter yavuze ko mu mwiherero w'Amavubi atari muri Gereza ku buryo abakinnyi bataruhura mu mutwe.

Yagize ati "ariko rero mu mwiherero w'ikipe y'igihugu si Gereza, umuntu afite uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cyose atishe imyitozo. Turi kwiyicira abakinnyi bacu. Ubanza duhora turekereje tubashakaho amakosa nk'aho umukino ari ejo."

Uyu munyezamu umukobwa baganiraga aherutse gufungisha abahanzi barimo Davis D bashinjwa ko baryamanye na we ataruzuza imyaka y'ubukure.

Bakoranye ikiganiro Live baririmba
Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi
Shallon Manzi ni umukobwa umaze kumenyerwa mu myidagaduro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yongeye-kuvugisha-benshi-kubera-amashusho-ye-n-umukobwa-wafungishije-davis-d

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)