Ku Nkundamahoro hashyizweho ingamba zikarishye nyuma y'uko hiyahuriye umuntu wa 3...Uregera Garde-Fou ugacibwa amande #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwavuzwe cyane ubwo yahiyahuriraga, ni Umunyamategeko Me Bukuru Ntwali wiyamburiye ubuzima mu gitondo cyo ku ya 02 Kamena 2021 ubwo yasimbukaga aturutse mu igorofa ya kane agahita ahaziga ubuzima.

Mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, undi muntu witwa Twibanire Emmanuel na we yiyahuye asimbutse mu igorofa ya gatanu na we agahita ahasiga ubuzima.

Hatashira icyumweru, undi muntu usanzwe ari umukarani na we yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri y'iriya nkubako y'Inkundamahoro ariko we Imana ikinga akaboko ntiyapfa ariko yarakomeretse bikabije.

Ibi bikorwa byo kwiyahura byanagarutsweho na benshi bagiye babitangaho ibiterekezo bimwe byananenzwe.

Senateri Emmanuel Havugimana wagize icyo abivugaho, yabanje gutangaza ko inyubako zigeretse zikwiye gushyirwaho ibyuma birebire bituma abantu batabasha gusimbuka bityo ngo bigatuma abantu batiyahura basimbutse amagorofa ahubwo bagakoresha ubundi buryo.

Ubuyobozi bwa ririya soko bwashyizeho ingamba zikomeye zo kurinda ko hariya hantu hakomeza kubera ibikorwa byo kwiyahura aho bwongereye umubare w'abahacungira umutekano.

Aba bacunga umutekano banahawe ibikoresho by'ikoranabuhanga bizwi nk'ibyombo byo kujya bahanahana amakuru mu gihe babonye umuntu ushaka kwiyahura.

Ubuyobozi bw'iri soko kandi bwababujije abantu kwegera ibyuma bitangira abantu bizwi nka Garde-fou ndetse ngo uri kwegera ibyuma byashyizweho acibwa amande.

Niyonshuti Rwamo Emile uyobora Inkundamahoro, yagize ati 'Ubu tuzajya dukora ubugenzuzi buhoraho kandi ubu nta n'umuntu wemerewe guhagarara ku mabaraza kuri ibi byuma biri ku mpande z'iyi nyubako kandi birarebwa n'ushinzwe umutekano na ba mutwarasibo.'

Ubuyobozi bwa ririya soko kandi bwashyizeho ba Mutwarasibo mu matsinda y'abacuruzi ndetse banahawe impuzankano ibaranga bazajya babuza abantu kwegera turiya twuma.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ku-Nkundamahoro-hashyizweho-ingamba-zikarishye-nyuma-y-uko-hiyahuriye-umuntu-wa-3-Uregera-Garde-Fou-ugacibwa-amande

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)