Amakuru agera kuri INYARWANDA avuga ko Knowless na Clément bari muri Kenya mu mpera z'icyumweru gishize, aho bizihirije imyaka 5 ishize biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore. Aba bombi bari mu Murwa Mukuru Nairobi aho bamaze umunsi umwe bahita bagaruka mu Rwanda.
Imyaka itanu ishize barushinze ifite igisobanuro kinini kuri uyu muryango! Ni imyaka isanze baramaze kubyara abana babiri; Ishimwe Or Butera na Inzora.
Ni imyaka isanze Knowless ashyize ku isoko Album zikomeye zirimo na 'Inzora' aherutse gusohora yitiriye umwana we, iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye.
Ni imyaka isanze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music bombi bahuriyeho yinjije umuhanzi mushya Nel Ngabo inakomeza kwigaragaza ku isoko ry'umuziki.
Imyaka itanu isanze baramaze kwimukira mu nzu yabo, inzu y'agaciro kanini iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Knowless na Clément barushinze tariki 7 Kanama 2016; bivuze ko habura iminsi itanu kugira ngo bizihize byihariye iyi sabukuru y'imyaka itanu ishize bambikanye impeta y'urudashira. Ku isabukuru y'urushako rwabo, buri wese agaragaza amarangamutima ye.
Tariki 7 Kanama 2016, ni bwo Knowless na Clément barushinze