Kimenyi na Miss Muyango ubu ni Papa na Mama b'umwana w'umuhungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango umaze igihe ugarukwaho mu itangazamakuru, wibarutse mu ijoro ryo kuri uyu iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

Mu minsi ishize na bwo hari hasohotse igihuha cyavugaga ko uyu muryango wibarutse ndetse cyanatambutse muri bimwe mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda ariko ba nyiri ubwite barabinyomoje bavuga ko bataribaruka.

Icyo gihe ndetse byaje kugaragara ko uriya muryango utaribaruka koko kuko baje kugaragara mu birori byo kwitegura umwana bizwi nka Baby Shower byanatumye Kimenyi Yves na bamwe mu bari babyitabiriye batabwa muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine beruye iby'urukundo rwabo muri Kanama 2019 ubwo kuva icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga zabo batasibaga kugaragaza ko buri umwe yimariyemo undi.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, Kimenyi Yves yari yambitse impeta Muyango amusaba kumubera umugore ariko inkuru y'ubukwe hari benshi bayitegereje barayibura ahubwo baza kumva ko uyu muryango witegura kwibaruka imfura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Kimenyi-na-Miss-Muyango-ubu-ni-Papa-na-Mama-b-umwana-w-umuhungu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)