Uyu mwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 16 gusa, yabwiye IGIHE ko yatangiye guhura n’ibibazo bitandukanye nyuma y’aho ababyeyi be bitabye Imana, akaza guhura n’umugabo wamwijeje ko ashobora kumubonera akazi, dore ko yari agakeneye cyane kuko yari afite ibibazo byinshi, birimo kutagira icumbi.
Yagize ati “Nyuma yo kubura ababyeyi banjye bose mu gihe cy’amezi atanu, nahuye n’ubuzima bubi cyane ku buryo kubona ibyo kurya byari ikibazo ndetse n’inzu nabagamo bayinsohoyemo. Naje guhura n’uwo mugabo [wanteye inda] anyereka ko angiriye impuhwe anyizeza ko azajya amfasha kandi ko agiye no kumpa akazi, nibwo yanshutse turaryama antera inda.”
Akomeza avuga nyuma yo gutwara inda, yahuye n’ubuzima bubi cyane ku buryo byabaye ngombwa ako akora n’akazi ko mu rugo.
Ati “Byabaye ngombwa ko nkora ikiyede, inda igeze hafi yo kuvuka ndabireka njya kubyara, na nyuma y’aho nkora akazi ko mu rugo ndi kumwe n’umwana kandi na we urabyumva ubuzima bwari bugoye kuko nararanaga n’umwana mu gikoni. Nyuma nibwo nabo baje kunyirukana bambwira ko batatunga umukozi ufite umwana kuko ngo ibiryo by’abana babo najya mbiha uwanjye.”
Nyuma y’uko umugabo wamuteye inda amwigaritse, uyu mukobwa yaje gufata icyemezo cyo kwirwanaho, ati “Naje kwiyakira mpura n’abagiraneza banyigisha imyuga itandukanye irimo uwo gusuka no kudoda, ku buryo mbona ibiraka nkakuramo amafaranga yo kugaburira umwana wanjye.”
Uyu mukobwa yavuze ko ababazwa no kuba umwana we azakura atarezwe na se, agira inama abandi bakobwa yo kwirinda ibishuko bishobora gutuma batwara inda bakiri bato.
Yavuze kandi ko ubu afite inzozi zo kuzashinga inzu itunganya imyenda.
source : https://ift.tt/2WvBc9T