Kamonyi: Polisi yafashe abavomaga lisansi mu makamyo n’abari abaguzi bayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama, ni abari bashinzwe kuvoma, kubika no kurinda amavuta yabaga yaguzwe mu makamyo, yagurwaga na na babiri bayaguraga. Bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe, Umudugudu wa Mushimba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku bwumvikane bucye bwa bariya bagabo babiri bapfuye umwe ahamagara Polisi avuga ko hari abantu basinze barimo guteza umutekano mucye mu mudugudu.

SP Kanamugire yavuze ko umuyobozi w’umudugudu wa Mushimba yahise agaragariza abapolisi ikibazo cy’abo bantu n’inzu babikamo biriya bikomoka kuri Peterori. Basanga harimo amajerikani 41 n’ingunguru ku ruhande byuzuyemo Mazutu na Peteroli bavomaga mu makamyo.

Ati” Umuyobozi w’umudugudu yahise agaragaza inkomoko y’ubusinzi n’umutekano mucye bitewe n’abo bantu bacuruza ibikomoka kuri Peteroli rwihishwa. Babibikaga ahahoze sitasiyo yitwa Safari (nyirayo yarayihagaritse ntigikora). Abapolisi bageze mu nzu iri muri iyo sitasiyo basangamo matora bararaho,ndetse barara mu majerikani yuzuye Mazutu na Lisansi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko ibyo bakoraga binyuranijwe n’amategeko kuko bishobora guteza impanuka bakaba bahira mu nzu ndetse bagatwika abaturanyi.

Ati” Ubucuruzi bw’ikomoka kuri petero bugira uko bukorwa kandi ubukora akaba afite ibyangombwa, bariya bantu nta byangombwa bafite. Bararaga mu majerikani yuzuyemo mazutu na lisiansi kandi bashobora gucana ikibiriti wenda banywa itabi ikibatsi cy’umuriro kigahura na Mazutu na lisinsi bagashya ndetse bagatwika abaturage bahegereye.”

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hakorwe iperereza.




source : https://ift.tt/3BoNv7j

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)