Kasereka Mutaki Jean Baptiste wamamaye nka Kalisa Kasse wakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', yamaganye amakuru y'uko yavuzwe yapfuye avuga ko akomeye ari mu mujyi wa Goma muri DR Congo.
Uyu mukinnyi wamenyekanye mu ikipe ya Rayon Sports, mu cyumweru gishize tariki ya 25 Kanama nibwo haje inkuru ivuga ko yitabye Imana.
Ni inkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho byavuzwe ko yaguye mu mujyi wa Goma nyuma y'igihe kinini arwaye.
Uyu mugabo wigaruriye imitima ya benshi ubwo yakinaga, hakaba hasohotse amashusho amugaragaza avuga ko ari muzima kandi akomeye.
Ati 'banyarwanda bavandimwe banjye, ni Kasereka Mutaki Jean Baptiste, Kalisa Kasse, hari abantu bavuze ko njye napfuye, ndi muzima, ndakomeye, ndi hano mu mujyi wa Goma.'
Kalisa Kase amakuru avuga ko ubuzima abayemo ari ubuzima bubi cyane, atakabaye ari bwo abayemo nk'umukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu, akagera ku rwego rwo gutunga amafaranga menshi.
Kalisa Kase Former Rayon Sport Midfielder pronounced dead by some Sports media Journalists..In his own words denouncing his dead! pic.twitter.com/Em4JqM0B8O
â" Jimmy mulisa (@jimbomulisa) August 29, 2021