Hasobanuwe ikabazo cyatumye Rafael York atazakina umukino wa Mali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi Rafael York wa Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ntabwo azakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira u Rwanda.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ya Mali na Kenya mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nibwo Mashami Vincent n'abakinnyi yatoranyije bahaguruka mu Rwanda berekeza Agadir muri Maroc ahazakinirwa umukino wa Mali tariki ya 1 Nzeri, ni mu gihe umukino wa Kenya uzaba tariki ya 5 Nzeri mu Rwanda.

Benshi bahise batungurwa no kutabonaho Rafael York utarakinira u Rwanda umukino n'umwe ahahise hibazwa niba yaba yanze kwitabira ubutumire bw'Amavubi.

Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yavuze ko uyu mukinnyi azaza ariko atazakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira Amavubi birimo na Passport y'u Rwanda.

Ati "Rafael York arahari gusa bitewe n'uko ku mukino wa Mali ibyangombwa bisabwa kugira ngo umukinnyi akine umukino(eligible to play) bizaba bitaraboneka nka passport yatanzwe n'urwego rubishinzwe mu gihugu atayifite, birasaba ko ahura n'abandi muri Maroc hanyuma bakamufotora ndetse bakanafata n'ibikumwe bye nk'uko bisanzwe, hanyuma agahita akina umukino wa Kenya."

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi no kwinjira mu gihugu cya Maroc azinjirira kuri passport ya Sweden cyane ko yo badasaba visa bitewe n'ubwumvikane bw'ibihugu byombi(Maroc na Sweden), nyuma nibwo hazahita hihutishwa gahunda yo kumushakira ibyangombwa nk'umunyaranda atangire gukinira Amavubi mu buryo bweruye.

Rafael York uvuka kuri nyina w'umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, niyitabira ubu butumire bizaba ari ubwa mbere aje kuko ubushize ahamagarwa ntiyaje kubera ko yari yanduye icyorezo Coronavirus.

Rafael York ntazakina umukino wa Mali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hasobanuwe-ikabazo-cyatumye-rafael-york-atazakina-umukino-wa-mali

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)