Gashyantare 2022 izasiga Gaz Methane yo mu Kivu itanga amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ikubitiro megawatt 15 nizo zizatangwa n’uruganda ruri kuhubakwa ariko uko ruzagenda rwagurwa, bizarangira rufite ubushobozi bwo gutanga izigera kuri 56.

Ubu impombo zizakira gaz zubatswe imusozi, hanyuma mu bilometero bitanu ujya hagati mu kiyaga hashyizwe ibitembo binini mu mazi hejuru yabyo hamanikwa utumenyetso dutukura, tuburira abashobora kuba babyangiza banyuze inzira y’amazi nk’ubwato.

Ibyo bitembo bizahuzwa n’andi matiyo azamanurwa hasi mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero zisaga 350 kuko ikiyaga cya Kivu gifite metero zisaga 500 z’ubujyakuzimu, akaba ariho bizakurura Gaz Methane bikayivangura n’amazi.

Uyu mushinga wose wo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi witezweho gutanga megawati 56, uzubakwa mu byiciro bine bizatwara asaga miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika.

Mu gihe uyu mushinga uzaba ugeze ku musozo, bizakemura ikibazo cy’umuriro muke n’ibura ryawo rya hato na hato. Mu duce twegereye uru ruganda, nta kibazo cy’amashanyarazi make kizongera kuhagaragara kuko ubundi ayahakoreshwaga yavaga i Karongi na Musanze.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama yasuye Sosiyete eshatu zo muri Israel ziri kugira uruhare mu iyubakwa ry’uyu mushinga, areba aho imirimo igeze.

Today I visited the Methane Gas electricity production site KIVU56 Gas in Gisenyi. Impressive infrastructure project to produce 56MW under the umbrella of SPLK and implementation by 3 Israeli companies : A.S Bidud, Galil Engineering Group and Sea Tech. @RwandaInfra @reg_rwanda pic.twitter.com/JeCFoI7ACg

— Dr. Ron Adam (@AmbRonAdam) August 27, 2021

Byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka aribwo aya mashanyarazi agomba kuba yabonetse gusa imirimo yagiye idindira, igihe ntarengwa cyashyizweho ni mu ntangiriro za 2022.




source : https://ift.tt/2WyijDy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)