Uyu mukobwa 20 y'amavuko ni imfura mu muryango w'abana bane. Gukura akunda umuziki byamuhesheje amahirwe yo kujya kuwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo, bituma arushaho kuwukunda no kuwukurikirana. Uyu mukobwa ashaka gukora umuziki, kuko umuryango we umushyigikiye. 'Reka' n'iyo ndirimbo asohoye, ariko agaragara mu ndirimbo 'Mata' yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'REKA' YA CALLY
Cally yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki kubera ko ari ibintu akunda kandi akaba ashaka gutinyura 'abakobwa bagenzi be bafite impano'.
Ati 'Nize umuziki ku Nyundo ariko impamvu ninjiye mu muziki akenshi twiga amashuri ugasanga ibyo twize ni nabyo turi gukora. Kuba ndi gukora umuziki, ni uko nyine ari n'ikintu nize, ari n'ikintu nkunda.'
Uyu mukobwa yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise 'Reka' yasohoye ishingiye ku biganiro yagiranye n'abakobwa b'inshuti be bamubwiye ku bahungu batabasha kubwira abakunzi babo ikibarimo, nyamara baba baganirira ku mbuga nkoranyambaga bakabica bigacika.
Ati 'Ni inkuru mpamo kubera ko ni ikiganiro nagiranye n'inshuti zanjye bavuga ku bahungu batinya. Bakunda kuvuga ibintu mu biganiro bagiranye kuri WhatsApp no ku izindi mbuga ariko bahura ntibatinyuke ngo bavuge. Niho havuze igitekerezo cy'iyi ndirimbo harimo n'ibindi navanzemo.'
Yavuze ko iyi ndirimbo 'yakiriwe neza wenda nubwo atari rwo rwego nabyifuzagaho, ariko nanone nabwo ari rwo natekerezaga.'
Cally avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari umuhanzikazi w'ikitegererezo kubo bangana n'abo aruta. by'umwihariko abakobwa.
Umuziki we arashaka ko uzaba wumvwa n'abantu b'ingeri zinyuranye, yaba abumva Kinyarwanda n'abanyamahanga.
Mu 2017 no mu 2018 uyu mukobwa yize ku ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yize umuziki. Ni nyuma y'uko atsinze amarushanwa yatumye ajya kwiga muri iri shuri.
Avuga ko kwiga umuziki byamufashije ibintu byinshi by'umwihariko kumenya umuziki, kuwukunda, kuwukora mu buryo bw'ubushabitsi. Kandi, umuziki bamutoje ko ari ubuzima bwe bwa buri munsi.
Muri iki gihe, uyu mukobwa ari gufashwa na Label Sia-Prince gutunganya ibihangano bye.
Amajwi y'iyi ndirimbo 'Reka' yatunganyijwe na Mokvybz inononsorwa na Producer Holly Beat n'aho amashusho yakozwe na Gerard Kingsley.
Umuhanzikazi Cally wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki Â
Cally yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Reka' yubakiye ku bakobwa baganiriye ku basore batinya gutereta imbona nkubone
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'REKA' YA CALLY
">