Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo ku biro by'ikipe ya Rayon Sports habereye igisa n'imyigaragambyo cyakozwe na bamwe mu bafana b'iyi kipe bazwi nk'aba-hooligans, bashakaga kubonana na perezida w'iyi kipe nubwo bitabakundiye, kikaba ari igikorwa cyabaye cyateguwe bakoresha aba bafana bishyuwe ibihumbi 10.
Bamwe mu bafana b'iyi kipe bari bahari, bari bayobowe na Rwarutabura, Nkundamatch, Malaika, Sarpong n'abandi.
Kimwe mu bitekerezo cyari kiri mu mitwe y'aba bafana ni ugusaba Uwayezu Jean Fidele na komite ye kwegura nk'uko bamwe muri bo babyemereye ISIMBI.
Rwarutabura yagize ati 'ni agahinda, urabona ikipe yacu irimo kugenda ijya mu marembera, nkatwe nk'abafana bakuru turarambiwe nta mukinnyi dufite, n'uwo tubonye baramujyanye niba bashaka ko tujya mu cya kabiri situbizi, twashakaga kuvugana na perezida ngo atubwire icyamunaniye, niba ari amafaranga turayatanga cyangwe se n'ikipe niba yamunaniye abitubwire yegure."
Malaika avuga ko baje bashaka kuvugana na perezida ariko akaba yahise ajya mu biro akikingirana yanga kuvugana nabo kugeza barambiwe.
Ati "impamvu twaje hano ni uko twashakaga kuvugana na perezida, ni uko twahageze ntashake kutuvugisha muri make yatubonye ajya mu biro arakinga. Twashakaga kumubaza aho ikipe yacu irimo kugana kuko tubona igana habi, birangiye tutaganiriye yanze kuduha umwanya. Turifuza ko yegura"
Ni igikorwa cyari cyateguwe hifashishwa abafana bishyurwa ibihumbi 10 mu gukoma mu nkokora inama ya Komite Nyobozi n'abakuriye Fan Clubs
Mu gushaka kumenya imvo n'imvano y'iyi myigaragambyo, ISIMBI yagerageje kuvugana n'abantu batandukanye ariko batifuje ko amazina yabo atambuka mu itangazamakuru.
Bavuze ko ari igikorwa cyatangiye gutegurwa mu mpera z'icyumweru gishize, hari nyuma yo kumenya ko amatsinda y'abafana b'iyi kipe(fan clubs) yarimo akusanya amafaranga yo kwishyura ideni rya miliyoni n'igice iyi kipe yari ifitiye umukinnyi Nishimwe Blaise kugira ngo atagenda nk'uko yari yanditse asaba gusesa amasezerano.
Uku kwitanga amafaranga byagombaga kurangirana na tariki ya 2 Kanama 2021(uyu munsi) ari nabwo aya mafaranga yagombaga gushyikirizwa iyi komite nayo ikayaha umukinnyi.
Nyuma yo kumenya iyi gahunda, abafana barimo Kamayirese Jean d'Amour usanzwe ushinzwe imyinjirize y'abafana ba Rayon Sports kuri Stade na Mike Runigababisha wari ukuriye ihuriro rya Fan Clubs(Fan Base) bashatse uburyo baburizamo iki gikorwa aho bashakaga ko uyu mukinnyi na we asohoka muri iyi kipe kugira ngo hagaragare intege nke za komite, gusa amakuru avuga ko babifashijwemo na bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe.
Bakoze inama yabereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo mu Miduha aho Mike asanzwe afite akabari, bahisemo gukoresha aba bafana aho D'Amour ari we wahawe inshingano zo kubibumvisha.
Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko gahunda nyirizina yanogejwe ku Cyumweru(ejo hashize), Nyabugogo aho D'Amour yahuye n'aba bafana ku ibagiro rye aho yabahaye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10 ndetse anabizeza ko mu munsi w'ejo(uyu munsi) na we ari bube ari kumwe nabo.
D'Amour nk'umuyobozi wa Fan Club yitwa Indatwa ni umwe muri batatu bari batoranyijwe kujyana ayo mafaranga(bordereau cyangwa inyemezabwishyu) ariko ntiyaje kuhakandagira nk'uko umwe mu bantu bahaye amakuru ISIMBI yabivuze.
Ati 'urumva D'Amour we yari umwe mu bantu bagombaga kujya mu nama na komite ya Rayon Sports nk'umwe mu bayobozi ba Fan Club, ndetse yari yanijeje abo ba Rwarutabura ko ari buhaze ariko ntabwo yigeze ahakandagira, nibwo rero bo baje bavuga ko baje kweguza ubuyobozi bwa Rayon Sports.'
Umwe muri aba bafana kandi akaba yemereye umwe mu bantu bo muri Rayon Sports ko yishyuwe ibihumbi 10 kugira ngo aze kandi atari kubireka n'ubukene Guma mu Rugo yabateje.
Nishimwe Blaise umutego kuri Komite ya Rayon Sports
Ibyabaye uyu munsi bisa nk'aho ari imitego ibiri yatezwe abantu bamwe n'ubwo umwe waburijwemo.
Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko n'amatsinda y'abafana ba Rayon Sports(Fan Clubs) atishimiye uburyo iyi kipe imaze iminsi iyobowe n'uburyo abakinnyi babacika umusubirizo ntacyo ubuyobozi bubikoraho.
Ubu iyi kipe mu mategeko Fan Clubs nizo zifite ijambo kurusha abandi bose, amakuru avuga ko bakusanyije aya mafaranga yo guha Blaise ariko bakanabwira ubuyobozi ko uyu mukinnyi naramuka abacitse bazahita begura.
Uyu munsi nibwo Komite Nyobozi ya Rayon Sports yagiranye inama na bamwe mu bayobozi ba za Fan Clubs nk'uko twabigarutseho hejuru bazanye amafaranga yo kwishyura Blaise, ariko aba bayobozi bari bahawe ubutumwa buvuye muri Fan Clubs bahagarariye ko batanze amafaranga yo kwishyura Blaise agomba kwishyurwa kandi akaguma mu ikipe, mu gihe uyu mukinnyi yabananira agasohoka iyi komite nayo ikaba igomba guhita yegura, ni nyuma kandi ngo kwihanganira uburyo batanze amafaranga Mugisha Gilbert yari yasabye kugira ngo agume muri Rayon Sports ariko bikarangira agiye muri Mukeba APR FC.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Fan Clubs zari zimaze gukusanya miliyoni n'ibihumbi 450(yamaze kwishyurwa), ni mu gihe ayatarishyurwa yari ibihumbi 550, ideni rya Nishimwe Blaise rikaba ryari miliyoni n'igice.
Nta kintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze kuri iki kibazo mu nshuro zose ISIMBi yagerageje kubuvugisha kuko batabonekaga ku murongo wa telephone.