Ni amashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza umugore yinjira mu rusengero afashe umwana mu ntoki mu gihe inyuma ye hari undi mwana na we acigatiye undi bose yabyaranye n'uwo mugabo nk'uko byaje gutangazwa.
Umwe mu bakunze kugaragaza ko baharanira uburenganzira bw'abari n'abategarugori, Sylvie Nsanga, yifashishije aya mashusho agira icyo asaba inzego.
Mu mubutumwa Sylvie Nsanga yanyijije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye kuba abagore bakomeje gusobanukirwa n'uburenganzira bwabo n'ubw'abana babo.
Muri ubu butumwa yasangije inzego zirimo, RIB, Polisi y'u Rwanda n'Ubushinjacyaha, Sylvie Nsanga yakomeje agira ati 'Nk'uko mubikora mutabare uyu mubyeyi ari no kubasabaâ¦Icyaha cya mbere ni ukwiba abana akabatandukanya na nyina, akabahisha nta rukiko rwabimuhereye uburenganzira.'
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta y'u Rwanda, Johnston Busingye wasubiye ubutumwa bwa Sylvie Nsanga, yamwizeje ko uriya mubyeyi azahabwa ubutabera.
Yagize ati 'Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.'
Uko byagenze ngo ubukwe bupfire mu rusengero
Uriya mugore witwa Dukuzumuremyi Janviere usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yatangaje ko hari umuntu wamumenyesheje ko umugabo we babyaranye abana batanu agiye gusezerana n'undi mugore.
Uyu mugore atangaza ko mu bana batanu babyaranye, yamutanye batatu mu gihe abandi babiri b'impanga yabatwaye akajya kubareresha kwa nyirakuru.
Akimara kumva iyo nkuru y'uko umugabo we agiye gusezerana n'undi mugore, ngo yari mu murima ahita awuvamo yitera utuzi ubundi yerecyeza ku rusengero rw'Itorera EAR i Gikondo.
Muri ariya mashusho, uriya mugore yinjira mu rusengero agahita yerecyeza aho umugabo babyaranye ahagaze n'uwo bari bagiye gusezerana agahita amufata mu ikoti mu gihe hahita haza abandi bantu bagakomakoma.
Uyu mubyeyi wavuganaga amarira ko uyu mugabo yamwibye abana babo b'impanga, yahise ahumurizwa n'uwari ugiye gusezeranya umuryango mushya ko atari bubasezeranye ahubwo ko bagomba kubanza gukemura icyo kibazo.
Uyu mubyeyi we avuga ko yifuza gusubizwa abana be b'impanga kandi uriya mugabo bababyaranye akiyemeza kuzajya amufasha mu kubarera.
UKWEZI.RW