Biratangaje: Yirirwaga atobora inzu z' abandi none yafatiwe mu musigiti yarambitsemo akarago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 31 y'amavuko witwa Hamza Usman ukomoka mu gace kitwa Maidahini watangaje abantu benshi cyane ubwo yafatirwaga mu musigiti yasinziriye nyuma y'uko yari yaraye amajoro atoboro amazu y'abandi akibamo ibikoresho bitandukanye.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibyandika, byavuze ko uyu mugabo yafashwe tariki ya 30 Nyakanga 2021, akaba yarafatiwe mu musigiti uherereye mu gace ka Birmin Kebbi yasinziriye cyane ni nyuma yo kurara amajoro atobora inzu z'abandi arangije yibamo ibikoresho bitandukanye birimo Amatelefoni, Televiziyo, amaradiyo ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yakoze akazi gakomeye ko gutobora amazu bigera mu rukerera yananiwe aribwo yagiye mu musigiti kuruhuka maze aza gufatwa yasinziriye cyane yahejeje, yafashwe n'abayislamu bari baje mu musigiti gusenga mu gitondo cya kare maze bahita bamujyana mu buyobozi nabwo buhita bumufunga.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/03/biratangaje-yirirwaga-atobora-inzu-z-abandi-none-yafatiwe-mu-musigiti-yarambitsemo-akarago/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)