Umutoza w'iyi kipe, Mikel Arteta nyuma yo gutsindwa uriya mukino, yavuze ko Arsenal itigeze igira ibihe bibi nk'ibyo irimo muri iki gihe.
Aganira na BBC Sport yagize ati 'Sintekereza ko ikipe mu mateka yayo yigeze ihura n'ikintu nk'iki.'
Gusa ngo ntarirarenga. Ati 'Shampiyona cyangwa umwanya ntabwo birangira mu kwezi kwa munani. Ikintu kibi cyane ushobora gukora ni ukwiheba. Birumvikana ko ibyo tutagiye kubikora.'
Yagarutse ku ngorane iriya kipe ifite aho yagize ati 'Turimo kubura abakinnyi icyenda, kandi biragoye. Ntabwo ari abakinnyi icyenda babonetse basanzwe, ni abakinnyi bakomeye cyane.'
Kubera Covid, ku mukino na Brentford, Arsenal ntiyari ifite ba rutahizamu babiri bayo bakomeye Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette, kongeraho Willian n'umunyezamu w'umusimbura Alex Runarsson.
Aubameyang yari ku ntebe y'abasimbura ku mukino na Chelsea, ariko myugariro Ben White waguzwe miliyoni 50 z'amapawundi ntabwo yakinnye nyuma yuko bamusanzemo Covid.
Thomas Partey, Gabriel na Eddie Nketiah na bo bose bafite imvune.
Arteta yagize ati "Hari ibintu byiza byinshi. Abakinnyi batanu bafite imyaka 19 cyangwa 20 bakinnye kuri uru rwego ku nshuro ya mbere, ibyo bizagira ingaruka nziza ariko kuri ubu biragoye.'
Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal, ubwo iyi kipe yatsindwaga umukino wayo wa mbere wa Shampiyona igatsindwa n'ikipe yari ikizamuka mu cyiciro cya mbere, yavuze ko abakunzi b'iriya kipe badakwiye gukomeza kubona uriya musaruro.
Icyo gihe Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Ntabwo tugomba kwihanganira cyangwa kwemera umusaruro mubi cyane. Ikipe igomba kubakwa ifite intego yo gutsinda gutsinda gutsinda. Kugira ngo niba dutsinzwe....bibe bitari byitezwe.'