Aline Gahongayire agiye guhindurira ubuzima abakobwa barimo ababyaye bafashwe ku ngufu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitekerezo uyu muhanzikazi yatangaje ko agiye gushyiramo imbaraga nyuma yo guha ibyo kurya abana b’abakobwa babyaye bakiri bato n’abakecuru mu musaruro wa mbere wavuye mu gikorwa cya ‘We For Love’.

Gahunda ya ‘We for Love’ yatangijwe n’uyu muhanzikazi ifite intego nyinshi zitandukanye zirimo no kwishyurira amashuri abana ndetse bikaba byaratangiye gukorwa.

Ni igikorwa Aline Gahongayire yatangije, abinyujije muri Ndineza Organization, isanzwe yita ku bana ndetse n’ababyeyi bari mu za bukuru bakeneye ubufasha bwo kwivuza, gufasha abana kwiga ndetse no mu buryo bwo kwiteza imbere hagendewe ku mishinga baba bafite.

Mu gikorwa giheruka abana b’abakobwa n’ababyeyi bageze mu zabukuru bahawe ibiribwa ndetse n’amavuta yo kubafasha, cyane ko ibihe bya ‘Guma Mu Rugo’ bitaboroheye.

Aline Gahongayire yavuze uretse umwana w’imyaka 17 bafashaga nyuma yo kumusanga ku muhanda acuruza imineke aniga, muri ‘we for love’ igice cya kabiri bari kugikorera mu mushinga w’abakobwa babyaye bakiri mu cyiswe ‘Mimi Zawadi ya Africa’. Aba bakobwa uyu muhanzikazi avuga ko bashaka kubafasha bakiga.

Ati “Dushaka ko bariya bana batwaye inda zidateganyijwe bakabyara mu buryo bubabaje, gufatwa ku ngufu banyweye ibiyobyabwenge bitandukanye, twifuza y’uko biga. Iyo umuntu yize hari ibintu byinshi ashobora gucamo akabyitwaramo neza.”

Ngo aba bana ntabwo ashaka ko biga gusa amashuri asanzwe ahubwo baziga imyuga kuko nabyo hari ikintu byabafasha

Ati “Ndahamagarira abantu bafite umutima kugira ngo dushyire hamwe, bano bana bige kuko nicyo kintu dushaka gushyira imbere kurusha ibindi byose.”

Yavuze ko hari abafatanyabikorwa bamaze kubona ku buryo bagiye kubashakira ukuntu bazajya biga. Aba bakobwa 15 bafashijwe na Aline Gahongayire barimo abagiye bafatwa ku ngufu n’ababyeyi babo.

Abafashijwe barimo abakobwa bakiri bato babyaye ndetse n'abageze mu za bukuru
Abafashijwe bashimye cyane Aline Gahongayire ku bw'ubufasha yabahaye
Aline Gahongayire aganira na bamwe mu bo yari amaze gufasha
Abafashijwe bijejwe gukomeza gukurikiranwa kugira ngo biteze imbere
Nyuma yo gutanga ibiribwa n'ibindi byo kubafasha muri ibi bihe, Gahongayire yiyemeje gufasha abana b'abakobwa bari mu bafashijwe bakaba bajya kwiga
Aline Gahongayire asanzwe akora ibikorwa bitandukanye byo gufasha



source : https://ift.tt/3gq5O3L

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)