Agahinda k’umwana wafashwe ku ngufu n’uwo atazi agaterwa inda ku myaka 16 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibyafashe igihe kinini ngo menye ko ari umuhungu we kuko yakomeje kurira akaza kumuha ibere, kubona umwana muto nk’uwo yonsa byanteye amatsiko menshi mubaza uko yabyaye.

Mu gahinda kenshi, amarira azenga mu maso, yansubije ko yafashwe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 16 n’umuntu atamenye, atazi n’ubu.

Kumuganiriza ngo akubwire inkuru y’uko yafashwe n’umugizi wa nabi atamenye ntabwo byoroshye, ubona ko ibyo yakorewe byamuteye igikomere ku mutima.

Yagize ati “Hari ahantu hari urwuri twari duturanye bajyaga bampa umuriro wo muri telefoni, nyijyanayo nsubiye kuyireba mpasanga undi muntu ntazi ndasuhuza maze gusuhuza arambwira ngo ninjire nyifate ahita ankurura amfata ku ngufu.”

Ageze iwabo mu rugo ntiyabashije kubwira ababyeyi ibyamubayeho kuko yari yahungabanye ahubwo haciye igihe abonye ko atwite ni bwo yabivuze ariko uwamufashe ku ngufu ntiyabashije kumumenya.

Yagize ati “Byarambabaje, byanteye n’agahinda kuko yamfashe nkiri umwana, ibintu bintera agahinda. Sinzi uko nzasobanurira umwana se kandi nanjye ntamuzi, ibyo binyongerera ishavu ariko ngenda mbyakira n’umwana nakura azabyakira.”

Imibereho iragoye

Uwo mwana abana na nyina umubyara warembejwe n’uburwayi, ubuzima babayemo buragoye ku buryo no kubona icyo kurya ari ikibazo gusa icyo bifuza cyihutirwa ni uko bakubakirwa nk’abandi kuko inzu barimo yenda kubagwaho.

Ati “Ngira mama wenyine, inzu yacu yarasenyutse ibintu bimeze nabi, na mama ntashoboye kubera uburwayi bwaturutse ku mpanuka yakoze ikamwangiza mu bwonko, imibereho iratugoye.”

Uyu mwana abarirwa mu barenga 800 batewe inda mu Karere ka Gatsibo mu myaka itatu ishize.




source : https://ift.tt/3B2VXsG

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)