Afurika y' Epfo: Habonetse ubundi bwoko bushya bwa Covid_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Afurika y' Epfo haravugwa inkuru y' uko muri iki gihugu habonetse ubwandu bushya bwa Covid19 buzwi nka 'C.1.2′ nk' uko abashakashatsi mu by' ubuzima bo muri icyo gihugu babitangaje.

Nk'uko amakuru abivuga , ubu bwandu bushya bw' iyi virus buzwi C.1.2 , ngo nabwo bufite ubundi bwinshi buyishamikiyeho. Gusa kugeza ubu ntibiratangazwa niba hari inkenke ubu bwoko bushya buteye ugereranyije n'ubwari busanzwe.

Nk' uko amakuru akomeza abivuga , kugeza ubu ku isi ubu bwoko bushya bwa Covid19 bumaze kugaragara mu bihugu bugera kuri birindwi (7) bya Afurika, Aziya, u Burayi na Oceania.

Nk' uko ikinyamakuru BBC dukesha aya makuru kibivuga kugeza ubu hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya byinshi kuri iyi virus haba mu buryo yandura ndetse niba ishobora no kuzahaza umuntu kurusha coronavirus isanzwe.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rigaragaza ko ubwoko bwa Delta aribwo buteje inkeke ku Isi kuko bwandura byihuse kandi bukazahaza ubwanduye.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/31/afurika-y-epfo-habonetse-ubundi-bwoko-bushya-bwa-covid_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)