Uyu myugariro ujya unahamagawa mu ikipe y'Igihugu, yashyize iyi foto ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram.
Amagambo aherekeje iyi foto ya Faustin Usengimana uba wambaye kimwe n'umwana we, yagize ati 'Buri mwana w'umuhungu wese haba hari umuntu umushyigikiye kandi umwezera, uwo ni se ubanza kumwizera.'
Uyu mugabo usanzwe ari myugariro mwiza, avuga ko kuba se w'umwana bidatangwa no kuba ufite uwo ubyara mu maraso ahubwo ko ari ukubyiyumvamo mu byiyumviro.
Ati 'Uri impano ikomeye nagize mu buzima bwanjye.'
Faustin Usengimana yakoze ubukwe mu kwezi k'Ugushyingo 2019 na Umuraza Bayingana Daniella bari bamaze imyaka 10 bakundana.
Muri Nyakanga 2020 Faustin Usengimana yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Police FC akinira ubu nyuma y'umwaka umwe yari amaze akinira ikipe ya Buildicon yo muri Zambia.
Yanyuze kandi mu makipe akomeye mu Rwanda arimo ikipe y'Ingabo z'u Rwanda APR FC ndetse na Rayon Sports.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/IFOTO-Kwibyara-Faustin-Usengimana-n-imfura-ye-y-umuhungu