Abavugaga ko mfunze ubabwire ko twakoranye ikiganiro- Ukuri ku byavuzwe ko Kabera afunze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo imyitwarire y'Abapolisi n'ibyerekeye ibuhuha bikomeje gutangazwa hifashishijwe Imbuga Nkoranyambaga, CP John Bosco Kabera yagarutse ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko yaba yaratawe muri yombi.

Muri iki kiganiro, CP John Bosco Kabera wifuje guhera kuri ariya makuru anyunye n'ukuri yavugwaga ko afunzwe, yagize ati 'Abavugaga ko mfunze nawe ubabwire ko uyu muns twakoranye ikiganiro [abwira Umunyamakuru]. Ndumva ntakindi narenzaho.'

Yakomeje agira ati 'Barabibona twakoranye ikiganiro, unsanze ku biro, wansabye ko dukorana ikiganiro ndakwemerera, ubu nawe urabagezaho ubutumwa ko twakoranye ikiganiro, bakikuriramo niba mfunze cyangwa nkora akazi nk'uko ubibona…
Nambaye imyenda y'akazi, tugaragara ahantu hatandukanye dutanga ibiganiro cyangwa twerekana abaranze ku mabwiriza cyangwa abakoze ibyaha. Nyuma y'uko ibyo bivugwa igishya kiri bugaragare ni uko uri bubereke ikiganiro twakoranye cyangwa ukabibabwira.'

Mu cyumweru gishize Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi abantu babibiri bakekwaho gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga barimo uwari washyize ubutumwa kuri Twitter ko hari mugenzi we warenganyijwe n'umupolisi.

Ku bijyanye n'ibihuha bikomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga, CP John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda ko hari itegeko rikumira rikanahana ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga.

Avuga ko mu ngingo ya 39 y'iri tegeko, ivuga ko umunyu ukwirakwiza ibihuha cyangwa inkuru zitari ukuri, iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu ndetse agacibwa n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 3 Frw.

Yagarutse ku ngero zagiye zinabaho za bamwe batangaza ayo makuru batanayihagarariyeho kuko nk'umuntu uri mu Ruhango ashobora guha amakuru uri i Musanze undi na we agahita ayashyira ku mbuga Nkoranyambaga nka Twitter.

Ati 'Aho rero harimo iki ? Harimo ko ibyo utangaza ntabwo wabihagazeho, wabishingiye ku bucuti ku marangamutima…'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abavugaga-ko-mfunze-ubabwire-ko-twakoranye-ikiganiro-Ukuri-ku-byavuzwe-ko-Kabera-afunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)