Abanyarwanda bazajya kureba Afrobasket2021 muri Kigali Arena bose bagomba kuba barikingije COVID-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shyirahamwe ryashyize hanze itangazo rivuga ko ku bufatanye bwaryo na Minisiteri ya Siporo, bishimiye kumenyesha abakunzi ba Basketball ko bazajya kwihera ijisho imikino y'iki gikombe izatangira tariki 24 Kanama kugeza tariki 05 Nzeri 2021.

Iri tangazo rivuga ko abazemererwa kureba iriya mikino bagomba kuba bisuzumishije COVID-19 bakoresheje uburyo bwihuse buzwi nka Rapid Test kandi igisubizo kigaragaza ko batanduye mu masaha atarenze 48.

Iri tangazo rikomeza rigaragaza ingingo zisabwa, riti 'Kuba barakingiwe (nibura urukingo rwa mbere) rwo kwirinda COVID-19 ku Banyarwanda.'

Rivuga kandi ko ku bantu batarahabwa urukingo na rumwe, hateganyijwe uburyo bazakingirwa mu gikorwa kizabera kuri Camp Kigali.

Naho 'Kwipimisha COVID-19 bizabera kuri Sitade Amahoro i Remera ndetse no ku bitaro byigenga bibifitiye uburenganzira.'

Iri tangazo rinagaragaza ibiciro by'amatike yo kureba umupira aho mu myanya y'icyubahiro VIP ari ibihumbi 15 Frw, mu cyiciro cy hasi bikazaba ari ibihumbi 10 Frw naho icyiciro cyo hejuru byo bikazaba ari 7 000 Frw.

Rivuga ko ibi biciro byose birimo n'ikiguzi cyo kwipimisha ku bazipimishiriza kuri sitade Amahoro.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abanyarwanda-bazajya-kureba-Afrobasket2021-muri-Kigali-Arena-bose-bagomba-kuba-barikingije-COVID-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)