Ibi ababyeyi babisabwe ku wa 24 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu bana bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS.
Bwatangirijwe mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nka kamwe mu gace kagaragayemo abana b’inzererezi benshi.
Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred, yongeye kwibutsa Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi n’abayobozi n’izindi nzego zirimo amatorero amadini kugira uruhare mu kurinda abana kuba inzererezi.
Yavuze ko abana benshi bavanwa mu muhanda bavuga ko bayigiyemo bahunga amakimbirane y’ababyeyi babo aturuka ku mpamvu zitandukanye.
Yakomeje ati “Icyo twibutsaga ababyeyi ni izo nshingano, ikindi hari n’aho usanga nk’ababyeyi bafite umwana umwe, babiri cyangwa batatu, wamubaza impamvu bagiye mu muhanda akakubwira ngo nta bushobozi.’’
“Icyo rero dusaba abyeyi niba abona nta bushobozi afite bwo kurera umwana ntabwo anakwiriye kumubyara, namureke igihe azabona ubushobozi abyare cyangwa se anafite ubushobozi bw’umwana umwe amubyare niba afite ubwa bana babiri abyare babiri ariko kubyarira mu muhanda kandi uvuga ngo nta bushobozi ufite ntabwo ibyo bintu bijyana.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, kigiye gushyiraho gahunda cyise “Tubagororere mu Mudugudu” igamije kurwanya ubuzererezi bihereye mu mudugudu; izaba igizwe na Komite irimo abajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango n’abayobozi b’imidugudu n’abamasibo.
Mukaremezo Fortunata ufite umwana wavuye mu muhanda agasubira mu ishuri yabwiye IGIHE ko yishimiye ko yafashijwe kwiga.
Ati “Akiba mu muhanda nta mahoro nagiraga, hari ubwo namutekerezaga nkumva agahinda kagiye kunyica. Njye nkeka ko byose biterwa n’ubushobozi buke kuko ntabwo umwana yakunanira ngo ajya mu muhanda abona buri kintu cyose akeneye. Ndashima Leta yabadukuriye mu muhanda iri no kubishyurira ishuri.”
Umwe mu bana bavuye mu muhanda agasubira mu ishuri, we yagaragaje ko ubwo yari muri ubwo buzima yari abayeho nabi cyane anashimangira ko nta cyiza cyo kuba mu muhanda. Yasabye bagenzi be bakiri mu buzererezi kubuvamo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, cyemeza ko abana 3096 aribo bari baragiye mu muhanda mu gihe 2641 muri bo bavuyemo ndetse muri bo 223 basubiye mu ishuri.
source : https://ift.tt/3kCVR4C