Zuby comedy basigaye barya inkoko gusa| Ubuzima bwarahindutse| Byinshi bafite nk'imishinga babivuze – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwenya Sam na Seth bazwi nk'itsinda rya Zub Comedy batangaje ko kuri ubu ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yuko batangiye gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'abaterankunga bagenda babafasha mu kazi kabo ko gusetsa ka buri munsi.

Ubwo Iris Tv yabaganirizaga, Sam na Seth bari barimo gusangira inkoko n'ifiriti bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse nkuko byagaragaraga mu maso habo hari harimo akanyamuneza kenshi ndetse bananyuzagamo bagatera urwenya.

Sam na Seth bavuze ko mu mezi abiri ari imbere bagiye gushyira urwenya rwabo ku rundi rwego dore ko barimo gutegura gutangira gukorana n'abakinnyi ba filime bakomeye harimo nka Ngenzi, Kecapu ndetse n'abandi.

Sam na Seth



Source : https://yegob.rw/zuby-comedy-basigaye-barya-inkoko-gusa-ubuzima-bwarahindutse-byinshi-bafite-nkimishinga-babivuze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)