Muri Kamena 2019 ni bwo Guverinoma y’iki gihugu yahagaritse gukoresha amafaranga y’amanyamahanga mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu isubukura ikoreshwa ry’amadolari yayo yari amaze imyaka 10 adakoreshwa nyuma yo guta agaciro ku buryo bukabije.
Iyi noti nshya y’amadolari 50 ya Zimbabwe yatangiye gukoreshwa, ifite agaciro kangana n’amadolari ya Amerika 0.60 ikaba n’ubundi itabasha kwishyura umugati umwe umenyerewe ku izina rya Pain Coupé, ibintu byongeye kubyutsa amarangamutima y’abaturage ku ngaruka z’imanuka ry’ubukungu baciyemo mu myaka isaga 10 ishize.
Daily Nation yatangaje ko Umunyamakuru Hopewell Chin’ono yanenze cyane guverinoma kuba yashyizeho iyo noti aho avuga ko ku masoko y’ivunjisha atemewe izajya iba ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 0.35 gusa, bivuze ko ubukungu bwabo bukiri hasi.
Iyi noti y’amadolari 50 ni yo nini Banki Nkuru ya Zimbabwe isohoye kuva muri 2019 bakemeza gusubukura ikoreshwa ry’amafaranga yabo aho gukomeza gukoresha ay’abanyamahanga.
Ishyirwaho ry’iyi note ryazamuye ubwoba ko ifaranga rya Zimbabwe rigiye kongera gutakaza agaciro cyane nyuma y’aho byarimo bigenda bigabanuka kuko ubu Banki Nkuru y’icyo gihugu yatangazaga ko bamaze kugabanya iryo takazagaciro rikagera ku kigero cya 106.64 % rivuye ku kigero kirenga 800 % .
Kuva ku wa 24 Kamena, 2019, amafaranga y’amahanga muri Zimbabwe yemewe gusa mu bijyanye na Serivisi z’ibigo mpuzamahanga bikora serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu ndege.