Zari yashimiye Diamond wubashye inama yamugiriye ku modoka nshya yaguze ihagaze irenga miliyoni 300 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize nibwo Diamond Platnumz yatangaje ko yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan 2021, Zari Hassan wabyaranye abana babiri akaba yamushimiye ko yumviye inama yamugiriye kuko yaguze ibara bumvikanye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz, yagize ati'nakiriye Rolls Royce Cullinan 2021 yanjye ya zero kilometero uyu munsi. Mbega umunsi w'umugisha.'

Iyi modoka y'ibara ry'ubururu, bivugwa ko ihagaze miliyoni zirenga 322 z'amafaranga y'u Rwanda.

Mu bitekerezo birenga ibihumbi 2 byatanzwe kuri aya mashusho yashyize kuri Instagram, na Zari yayivuzeho aho yamushimiye ko yubashye igitekerezo yabahaye.

Ati'nishimiye ko wahisemo ibara twuvikanyeho.'

Zari na Diamond babanye nk'umugore n'umugabo kugeza muri Gashyantare 2018 ubwo batandukanaga nyuma yo kubyarana abana babiri, gusa kuri ubu bivugwa ko basa n'abongeye gusubirana bari mu rukundo, nubwo buri umwe avuga ko afite umukunzi we.

Imodoka nshya ya Diamond Platnumz
Zari Hassan yashimiye Diamond ko yumviye inama ye
Bafitanye abana babiri



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yashimiye-diamond-wubashye-inama-yamugiriye-ku-modoka-nshya-yaguze-ihagaze-irenga-miliyoni-300

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)