Umuhanzi Mirabyo the Warren ari mu maboko ya RIB yafatanywe urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yatangirije ikinyamakuru IMIRASIRE.COM ko uyu ITANGISHAKA Janvier yafatanywe ikiyobyabwenge kiri mubwoko bw'urumogi.
Mirabyo the Warren, akaba yarafatiwe mu murenge wa Muhima muri Tetero taliki 15 Nyakanga 2021. Dr Murangira Thierry yavuzeko uyu muhanzi Mirabyo yiyemerera ko ankwa icyo kiyobyabwenge yafatankwe.

Ubwo twageraga aho uyu muhanzi yafatiwe twasanze afite udupfunyika tw'urumogi tugera kuri 13 n'ubwo we yivugiraga ko yarafite 10, avugako ari urwo yari kuzajya yinywera.

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba uyu muhanzi yaba acuruza, ankwa cyangwa atunda icyo kiyobyabwenge , akaba ategerejwe kubanza kujyanwa muri Laboratwari y' ibimenyetso bya gihanga (Rwanda forensic Laboratory) ngo harebwe koko niba uyu muhanzi ankwa icyo kiyobyabwenge kiri mu bwoko bw'urumogi.

Police y'igihugu irakangurira abanyarwanda n'abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge uko byaba bimeze kose cyane cyane urubyiruko kuko byangiza ejo hazaza habo.
Police ikababurira abishora mu biyobyabwenge ko ibihano bikome bizabageraho.



Source : https://imirasire.com/?Umuhanzi-Mirabyo-the-Warren-ari-mu-maboko-ya-RIB-yafatanywe-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)