Yasimbutse nyina: Ubuhamya bwa Kabandana warokokeye Jenoside i Rukumberi (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi ni ko byaje kugenda kuko bamwe inyamaswa zabariye ariko ntibapfira gushira. Abashoboye kurokoka ubuzima bwarakomeje nk’uko bigarukwaho na Callixte Kabandana waharokokeye.

Kabandana yavukiye i Rukumberi mu 1973 ariko ababyeyi be bakomokaga mu Karere ka Ruhango mu yahoze ari Komine Tambwe.

Kuva Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, kimwe n’ahandi mu gihugu, Abatutsi b’i Rukumberi bahuye n’ibibazo bikomeye.

Icyo gihe benshi barafashwe bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Kibungo bitwa ibyitso bamwe bagwayo abandi bakorerwa iyicarubozo rikomeye ku buryo n’abaje gufungurwa ntacyo bashoboraga kwimarira.

Kabandana akomeza avuga ko ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga ku wa 6 Mata 1994, aba mbere mu batutsi b’i Rukumberi muri iryo joro batangiye kwicwa.

Ati “Kimwe n’ahandi hose mu gihugu Jenoside igitangira twabanje kwirwanaho ariko nyuma turushwa imbaraga n’abasirikare n’interahamwe mu bitero byavuye i Kibungo.”

Ubukana Jenoside yakoranywe i Rukumberi bwatumye hari imiryango yazimye

Rukumberi nk’umwe mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma yubatsemo Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 42 by’abayizize.

I Rukumberi Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana ku buryo hari imiryango myinshi yazimye nk’uko Kabandana akomeza abisobanura.

Umunsi mubi yagize ngo ni igihe yasimbutse umurambo wa nyina arimo ahunga kimwe n’umunsi bishe se agakurura umurambo we akawushyira mu muringoti agakomeza guhunga.Icyo gihe ngo hari ku itariki 16 Mata 1994.

Mu muryango we wari ugizwe n’abantu icyenda yarokokanye na bakuru be babiri na bo Jenoside yatangiye batari i Rukumberi kuko bari baragiye i Burundi.

Ababazwa n’uko kugeza ubu atarabasha kubona imibiri y’abe ngo bashyingurwe mu cyubahiro ariko yizeye ko azayibona.

Mu miryango yazimye mu yari ituye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo bivugwa ko hafi kimwe cya kabiri cyayo ari iyari ituye mu Murenge wa Rukumberi.

Uruziramire rwakumiriye ibitero bituma benshi barokoka

Rukumberi ni agace kagoswe n’amazi byatumye mu gihe cya Jenoside byari bigoye kubona aho umuntu ahungira.

Bamwe bahisemo kwihisha mu bishanga byarimo urufunzo aho barokokeye batabawe n’uruziramire rwajyaga rukumira ibitero byahigaga abantu bigakizwa n’amaguru.

Gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri itarashyingurwa biracyarimo ikibazo

Hashize igihe kinini leta n’imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge basaba abantu bazi ahari imibiri gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubwo bukangurambaga ntibwatanze umusaruro uhagije muri Rukumberi. Muri Kanama 2020 bitunguranye abashumba bo mu Kagari ka Shori ko muri Rukumberi bavumbuye imibiri y’abishwe muri Jenoside hakomeje gushakishwa haboneka igera ku 2500.

Kabandana ati “Iyo mibiri yabonywe n’abana bari baragiye kandi aho hantu hatuye abaturage bahamaze imyaka myinshi. Kubera ubwinshi bwayo byageze aho hifashishwa imashini kugira ngo ibashe kuboneka yose.”

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ubwo i Rukumberi hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabandana yavuze ko byatunguranye kubona imibiri myinshi icyarimwe ariko ababonyemo ababo baruhutse ku mutima ndetse bituma n’undi utarabona uwe akomeza kugira icyizere ko hari igihe azamubona akamushyingura.

Kabandana ahagarariye abarokotse Jenoside bakomoka i Rukumberi bibumbiye mu muryango ARG Rukumberi (Association des Rescapés du Génocide de Rukumberi).

Kabandana Callixte warokokeye Jenoside i Rukumberi yavuze ko yakoranywe ubukana
Hifashishijwe imashini kugira ngo imibiri igera ku 2500 iboneke
Ahakuwe imibiri 2500 iherutse gushyingurwa mu cyubahiro
Hifashishijwe imashini kugira ngo imibiri igera ku 2500 iboneke
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 42



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, June 2025