Uyu mugabo yasutse amarira akimenya ko umugore we bamaranye amezi abiri barushinze afite abandi bagabo barenga 19. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko tubikesha ikinyamakuru logics kivuga ko uyu mugabo witwa Yin Cheng, ukomoka m'Ubushinwa yagaragaye kuri internet ari mu marira menshi aho yavugaga ko ashaka kumenyesha isi yose ubuhehesi bw'umugore we. Ni inkuru yababaje benshi aho uyu mugabo avuga ko yatakaje amafaranga menshi cyane akora uko ashoboye ngo ashyingiranywe nuwo mugore ari nyuma y'ubukwe hashize amezi abiri umugabo akaza kuvumbura ko uwo mugore yashyingiranywe n'abandi bagabo benshi ndetse nanubu agikomeje.

Cheng w'imyaka 35 ubundi yemeza ko imyaka afite ihagije kuburyo yumvaga yiteguye gushinga urugo ndetse akarwitaho. Uyu yifashishije umwe mu bagize umuryango we ngo amufashe kumurangira umuranga wamurangira umugore ukeneye umugabo mu buryo buhamye. Muruku kwifashisha abaranga cheng yaje guhura n'umugore wamenyekanye ku izina rya Nana nawe wari usanzwe akomoka m'Ubushinwa.

Cheng yumvise anezerewe cyane ndetse yiyemeza gufata umuhanda akajya gusura Nana, ari naho yaje kubonana na nyirasenge wa Nana akamubwira uburyo umukobwa wabo ari umuntu w'umutima ndetse azi kwita kubantu n'umutima mwiza, ibi cheng akimara kubyumva yafashe umwanzuro wo gushyingiranwa nawe nta kabuza.

Cheng agikubitana na Nana bwa mbere, baraganiriye biratinda ndetse Nana aza kumubwira ko yigeze gushakana n'undi mugabo ariko ntibize kumera neza bagatandukana, cheng nawe yamweretse ko bimubabaje ariko anamwizeza ko azamumara amarira yose ariko mu by'ukuri atazi amakuru y'ukuri kuri Nana. Icyo gihe ngo bajya gutandukana cheng yahaye Nana amafaranga akabakaba 1000 cy'ama Yuan akoreshwa aho mu bushinwa (160,000 Rwf).

Bidatsinze aba bemeranyijwe kubana ndetse Cheng agurira Nana impano z'ubukwe zihagaze arenga miliyoni ebyiri mu mafaranga y'u Rwanda. Aba baje gukora ubukwe ariko bakigera murugo Nana yatangiye kutaboneka murugo ariko akajya abwira umugabo ko biri guterwa n'akazi kenshi, bitaba akazi agasaba uruhushya rwo kujya gusura umuryango we cyangwa se ngo inshuti ze zirwariye kure mu mujyi. Ibi rero byatumaga amara nk'icyumweru ataragera murugo.

Icyakora ikinyoma cye nticyatinze kuko nyuma y'amezi abiri bashyingiranywe ubwo Cheng yari yibereye kuri internet yabonye amashusho (live video) y'ubukwe buri kuba abona ni Nana we washyingiwe nundi mugabo, ntiyabanje kubyemera ariko uko yarebye amashusho akanya kanini yaje kubona ibihamya byose ko ari Nana warongowe nundi mugabo mu gihe ubukwe bwa mbere bwari bukiri mukwa bucyi.


Uyu mugabo yahise ajya ahabereye ubukwe ndetse asanga Nana uwo munsi nawo ni uwe, igitangaje kurushaho nuko yahasanze abandi bagabo babiri nabo bemeza ko bashyingiranywe na Nana, bahise biyambaza Police icakira Nana na bagenzi be, birangira Police yemeje ko Nana ari umutekamutwe wambura abagabo ndetse ko uwiyitaga nyirasenge ntacyo bapfanaga usibye ko bari barapanze imitwe ndetse Nana akaba yari amaze gushyingiranwa n'abagabo bagera kuri 19.



Source : https://yegob.rw/uyu-mugabo-yasutse-amarira-akimenya-ko-umugore-we-bamaranye-amezi-abiri-barushinze-afite-abandi-bagabo-barenga-19/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)