Umwihariko ku manza zizakomeza kuburanishwa mu bihe bya Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mabwiriza agena ko muri rusange imirimo y’inkiko izafungwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, icyakora imanza zirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse n’imanza ziregwamo uwafatiwe mu cyuho, usa n’uwafatiwe mu cyuho cyangwa uwemeye icyaha ku buryo budashidikanywa zo zizaburanishwa.

Izindi manza zizakomeza kuburanishwa ni iz’ibirego byihutirwa ndetse n’iz’ibirego bishingiye ku nyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe n’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’ababuranyi bombi.

Amabwiriza agena ko imanza zizakomeza kuburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icyakora aho bidashoboka, abaregwa mu manza zirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse n’imanza ziregwamo uwafatiwe mu cyuho, usa n’ufatiwe mu cyuho cyangwa uwemeye icyaha ku buryo budashidikanywa, bazazanwa ku rukiko ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Naho ku birebana n’imanza z’ibirego byihutirwa ndetse n’iz’ibirego bishingiye ku nyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe n’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’ababuranyi bombi, mu gihe ababuranyi babisabye kandi bagaragaza ko babyumvikanyeho bose, umucamanza ashobora gufata icyemezo ashingiye ku myanzuro ababuranyi bashyikirije urukiko banyuze mu ikoranabuhanga rya IECMS rikoreshwa mu butabera bw’u Rwanda. Ubwo busabe n’ubwumvikane bigomba kugaragazwa mu nyandikomvugo y’iburanisha no muri kopi y’urubanza.

Iryo tangaza rivuga ko muri rusange ibikorwa by’iburanishwa bizahagarara, riti “Muri rusange ibikorwa by’iburanisha ry’imanza byari biteganyijwe guhera ku wa 17/07/2021 kugeza ku 26/07/2021 birasubitswe mu nkiko zo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Buri rukiko ruzamenyesha ababuranyi amatariki imanza zabo zimuriweho hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS rikoreshwa mu nkiko.”

Inkiko zikorera mu turere dusigaye zizakomeza gukora uko bisanzwe hubahirizwa ihame ry’uko kuri buri rukiko abakozi bakorera mu biro batagomba kurenga 15% by’abakozi bose, kandi hakaburanishwa imanza zirimo ababuranyi babarizwa mu Karere izo nkiko zikoreramo, keretse mu gihe kwifashisha ikoranabuhanga bishoboka.

Ku rundi ruhande, Ibikorwa byo gusoma imanza bizakomeza. Mu nkiko zikorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, ababuranyi ntibazaza ku cyicaro cy’inkiko ahubwo imanza zizasomwa hashyirwa kopi zazo mu ikoranabuhanga rya IECMS ku munsi bamenyeshejwe ko zizasomerwaho. Mu tundi turere dusigaye imanza zizasomwa uko bisanzwe.

Abakozi b’inkiko batazakorera mu biro bazakomeza gukorera mu rugo. Abayobozi b’inkiko bagomba gukurikiranira hafi imikorere y’abo bakozi kugira ngo batange umusaruro.

Hasohotse amabwiriza agenga imikorere y'inkiko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)