Imyaka 27 y’igihirahiro nyuma yo kuburana n’umuvandimwe n’umwana we muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu baburanye n’imiryango yabo harimo n’umubyeyi witwa Nyamvura Jacqueline, waburanye n’umuvandimwe we ndetse n’umwana we wari ufite umwaka umwe n’amezi ane.

Uyu mubyeyi Jenoside yabaye we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sahara, akaba yari yarashakanye na Kimanuka Théoneste barabyaranye abana batatu. Ubwo Jenoside yabaga, yahungiye muri ETO-Kicukiro akaba ari ho yaburaniye n’umuryango we.

Mu bo yaburanye na bo harimo umuvandimwe we bitaga Nyamvura Jacqueline wari mu kigero cy’imyaka 35 ndetse n’umwana we w’umuhungu bitaga Kimanuka Théophile.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umukobwa w’uyu mubyeyi witwa Mukamazimpaka Théodose, yasobanuye uko byagenze.

Yagize ati “Twari dutuye muri Kicukiro, ubwo Jenoside yabaga twahungiye muri ETO-Kicukiro nk’abandi, twari turi kumwe na mama wacu witwaga Kakuze Laurence bamuha gasaza kanjye gato ngo agaheke, kakaba kari gafite umwaka umwe n’amezi ane kitwa Kimanuka Théophile.Tugera muri ETO abantu bagiye batatana bitewe n’ubwicanyi bwari buri kubaha, kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo turongera kubabona.”

Yakomeje avuga ko uyu mwana w’umuhungu bakiri muri ETO yari yakomeretse ku mutwe ku buryo ubu niba akiriho yaba afite inkovu inyuma ku mutwe.

Hagize uwaba azi umwe muri aba bantu cyangwa bombi yahamagara kuri 0788383047, akabasha kubahuza n’umuryango wabo.

Nyamvura yatanze itangazo rirangisha abo mu muryango we yaburanye na bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)