Umupolisikazi wahigwagwa bukware kubera kwica abagabo 2 bamusanze yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

George Natembeya, umutegetsi wo mu Ntara ya Elgeyo Marakwet yavuze ko Caroline Kangogo yari yaragiye mu rugo rw'ababyeyi be muri ako gace ka Rift Valley ari naho 'yirasiye agapfa' nkuko BBC yabitangaje.

Hashize ibyumweru bibiri ahigwa bikomeye mu gihugu hose n'itsinda rihuriweho n'inzego nyinshi zavuze ko ari 'umuntu ufite intwaro kandi w'umurashi ukaze'.

Yashakishwaga nyuma y'urupfu rw'abagabo babiri bivugwa ko yarashe mu minsi ibiri itandukanye mu mujyi wa Nakuru na Kiambaa mu burengerazuba bwa Kenya.

Umwe mu bagabo bishwe yari umupolisi mugenzi we mu gihe undi bivugwa ko yari mu bagabo babiri bakundanaga na Caroline.

Umurambo wa Caroline Kangogo bawusanze mu rugo rw'ababyeyi be uyu munsi kuwa gatanu mu gitondo mu ntara ya Elgeyo Marakwet, mu burengerazuba.

Ababyeyi be, hashize icyumweru bavugiye mu binyamakuru bamusaba kwishyikiriza polisi.

Kubura kwe mu gihe yashakishwaga cyane, byagarutsweho cyane mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya.

Kangogo yakoraga ku ishami ryo kurwanya ibyaha rya polisi ya Nakuru nyuma aza koherezwa gukora mu nkiko. Byavuzwe ko ari umupolisi watojwe neza kandi ufite inararibonye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Umupolisikazi-wahigwagwa-bukware-kubera-kwica-abagabo-2-bamusanze-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)