Umunyamakuru Kazungu Claver yavuze akamuri ku mutima nyuma yo gusezererwa na APR FC yari abereye umuvugizi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikimo kuri Radio/Tv 10 ,Kazungu Clever wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi w'ikipe ya APR FC, kuri ubu yamaze gusezererwa n'iyi kipe.

Kazungu yemeje aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu kiganiro 'Urukiko' gitambuka kuri Radio 10 avuga ko akigera muri iriya kipe hari abamucaga intege bavuga ko nta n'umwaka azayimaramo.

Yagize ati: 'Guhera uyu munsi si nkiri umuvugizi wa APR FC, reka mbivuge wenda hatagira numbaza amakuru, ndabashimira ku myaka itanu twari tumaranye, byari byiza gukorana hari n'abavugaga ko n'umwe utazarangira ariko wararangiye ariko hari hashize itanu.'

Kazungu Claver yari yarahawe inshingano zo kuba umuvugizi wa APR FC muri 2016 ubwo yari akiriri umunyamakuru wa City Radio.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-kazungu-claver-yavuze-akamuri-ku-mutima-nyuma-yo-gusezererwa-na-apr-fc-yari-abereye-umuvugizi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)