Umumotari yatunguye umukiriya we yatwaraga muri ibi bihe bya guma murugo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mumotari wo mu gihugu cya Uganda utatangajwe amazina yatunguye umukiriya we witwa Mwiza Sophy, uzwi cyane kuri Twitter muri iki gihugu, maze amujyanira ibyo kurya kuko yari amaze iminsi atamubona ngo amutware nk'ibisanzwe.

Mwiza ni we watangaje ibyabaye kuri Twitter, avuga ko umumotari yamutunguye nyuma y'ibyumweru bitari bike Guma mu Rugo, itangiye.

Uyu mukobwa avuga ko ' Maze igihe ntakora, mbona umumotari (Boda Boda) anzaniye ibyo kurya. Yari amaze igihe atambona, ahitamo kunzanira ibyo kurya. Umutima wanjye watunguwe. Jya uba umuntu mwiza kuwo ari we wese kuko utamenya igihe uzakenerera umuntu. Ndishimye.'

My Boda guy has bought me these things after realizing I haven't been working since the lockdown started 🥺❤️.

My heart has melted. Be nice to everyone you never know when you will need them❤️
I AM SO HAPPY. pic.twitter.com/iIUB0TwJDK

â€" Mwiza Sophy 🇺🇬🇷🇼 (@MwizaSophy) July 16, 2021

 

Uyu mumotari yamuzaniye ibyo kurya birimo umuceri, isabune n'amakaroni.

 



Source : https://yegob.rw/umumotari-yatunguye-umukiriya-we-yatwaraga-muri-ibi-bihe-bya-guma-murugo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)