Umukobwa wo muri Nigeria aherutse kwerekana ko yarambiwe no gutegereza umukunzi we udashaka gukora ubukwe maze ahitamo kumuterera ivi amwambika impeta
Mu binyamakuru bitandukanye birimo Expressiveinfo na Onlinenigeria, byerekanye amafoto n'amashuho y'umukobwa warambiwe no gutegereza mu rukundo kandi nta mpeta yambaye biba ngombwa ko ari we uyiyambikira umusore.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari amaze mu rukundo imyaka isaga 7 ntabukwe ndetse nta n'impeta yambitwe, ibi byatumye ahitamo gutungura umukunzi we aba ari we umwambika impeta. Nigeria ni igihugu gifite abakobwa benshi cyane bakuze batagira abagabo ariyo mpamvu humvikana cyane abakobwa bahitamo gutera ivi.

Source : https://yegob.rw/umukobwa-yategereje-ubukwe-araheba-ahitamo-gushinga-ivi-yambika-impeta-umusore/