Umukobwa yangije bikomeye imodoka n'inzu by'umukunzi we nyuma yo kumufata amuca inyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa utatangajwe amazina yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga amenagura ibirahure by'imodoka ndetse n'inzu y'umukunzi we amuziza ko yamufashe amuca inyuma.

Muri aya mashusho yashyizwe hanze n'ikinyamakuru Atinkanews yerekana umukobwa amena ibirahure by'imodoka y'umukunzi we akoresheje ibuye rinini mbere yo kwinjira murugo rwe kugirango nabwo yangize byinshi.

Kubera umujinya yagendaga asenya buri kintu cyose yahuraga nacyo ,kugira ngo amwigishe isomo ryo kunanirwa kuba umwizerwa,akaba yaramuhemukiye kandi yaramukundaga.

Umusore yabonye ibyo umukobwa akoze arumirwa,kubera igihombo gikabije yamusizemo.

 



Source : https://yegob.rw/umukobwa-yangije-bikomeye-imodoka-ninzu-byumukunzi-we-nyuma-yo-kumufata-amuca-inyuma/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)