Uganda yarekuye abandi banyarwanda 11 yari imaze igihe ikorera iyicarubozo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha ya saa saba z'amanywa kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021 ni bwo imodoka zizanye abo Banyarwanda zageze ku mupaka wa Kagitumba na Milama, abo Banyarwanda bakaba barimo abagabo 10 n'umugore umwe.

Abo Banyarwanda baje bakurikira abandi 17 birukanywe na Uganda mu kwezi kwa Gicurasi k'uyu mwaka, ndetse n'abandi bagiye barekurwa urusorongo mbere yabo, bose bakaba barekurwa bamaze igihe kinini bafungiwe muri igereza zitandukanye.

Aba bose, baba abagabo,abagore n'urubyruko bajyanwa muri za gereza zitandukanye bashinjwa kunekera u Rwanda mu gihe ari abaturage bajyagayo mu bihe bitandukanye bagiye gushaka imibereho igihe inzira zari zikiri nyabagendwa.

Kuri ubu ibihugu byombi bikomeje ibiganiro bigamije kuzahura umubano wajemo agatotsi, kaje mu buhahirane nyuma y'aho bigaragariye ko Uganda ifunga ikanakorera iyicarubozo Abanyarwanda bagiye guhahirayo ndetse ikaba ishinjwa no gufasha imitwe ihungabanya umutekano w'u Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yarekuye-abandi-banyarwanda-11-yari-imaze-igihe-ikorera-iyicarubozo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)