Ubushakashatsi bwerekanye uko bigendekera umutima w'umuntu ukunda kunywa ikawa cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bw'abahanga mu by'indwara z'umutima bwerekanye ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo gutera cyane kwawo.

Hagendewe ku byavuye mu nyigo yakorewe ku barenga ibihumbi 36 bamaze imyaka itatu banywa ikawa hagasuzumwa n'uko ibyago byo gutera k'umutima byanganaga; hanzuwe ko byagiye bigabanuka.

Umwarimu muri Kaminuza ya California akaba n'umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, Dr Gregory Marcus, yavuze ko uko umuntu agira akamenyero kunywa ikawa bigenda bimugabanyiriza ibyago byo kuba umutima watera cyane.

Ati 'Buri gikombe cya ikawa kinyowe by'akamenyero gituma habaho igabanuka rya 3% ku byago byo kuba umutima watera cyane.'

Iyo nyigo yavuguruje izari zisanzwe zakozwe mu myaka ya kera, zerekanaga ko ikawa yongera ibyago byo gutera cyane k'umutima.

Marcus yakomeje ati 'Ubusesenguzi bw'inyigo 201 bwagaragaje ko kunywa ikawa mu rugero bigira akamaro cyane kurusha uko byagira ingaruka.'

Ubwo bushakashatsi bwemeje ko mu bindi ikawa ishobora gufasha umubiri harimo kugabanya ibyago byo kurwara cancer, diabète, indwara z'umutima n'imitsi ndetse n'ibyago byo gupfa muri rusange.



Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwerekanye-uko-bigendekera-umutima-wumuntu-ukunda-kunywa-ikawa-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)