Ubuhamya bwa Edith Imana yakijije kanseri igeze ku rwego rwa nyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Narigombe Edith umubyeyi ukijijwe ukomoka i Burundi yarwaye kanseri iramurembya ndetse igera ku rwego rwa nyuma aho muganga wamuvuraga yamusezereye akamubwira ko atazakira asigaje iminsi mike yo kubaho, ariko kugeza ubu arashima Imana ishobora byose kuko yaramukijije ni muzima.

Mu magambo ye Edith arasobanura uko Uwiteka yabaye mu ruhande rwe ubwo yari arembejwe na kanseri ndetse n'uburyo yamukijije.

Ati: 'Hari mu mwaka wa 2000 muri icyo gihe hariho ububyutse bwinshi twarasengaga cyane tukumva ko twegeranye n'Imana. Muri icyo gihe hari amagambo Imana yambwiye numva ko imbere yanjye bikomeye. Ndibuka ko Imana yambwiye ngo imbere yanjye hari ijoro ry'umwijima, ngo ariko ningumana na we Yesu azambera itara rimurika mu mwijima.Imana yarambwiye ngo nkomere nshikame.

Icyo gihe naratangiye ndarwara nkajya mbabara mu mugongo bigeze aho njya kwa muganga aransuzuma ariko mbona agize ubwoba bwinshi, arambaza ngo ufite imyaka ingahe ndibaza ngo ese arashaka kumenya ko nkuze igihe kigeze ko mfa. Narayimubwiye arangije arambaza ngo ahantu ukorera mufite ubwishingizi bwakujyana kwivuriza hanze y'igihugu? Ndamuhakanira. Yahise ambwira ngo ntahe mubwirire umugabo wanjye aze bavugane.

Naratashye mbibwiye umugabo agira ubwoba, ariko ajya kumva icyo muganga amushakira agezeyo muganga yamubwiye ko bigoye ko bamvurira mu Burundi ati 'Igihari ni uko mwagerageza mukajya kumuvuza'. Umugabo yaraje arabimbwira ndavuga ngo ntacyo tuzasenga, ariko kuva icyo gihe nibwo natangiye kuremba cyane njya mu bitaro biba ngombwa ko banyohereza i Burayi kwivurizayo kuko nari mfite kanseri, ariko numvise ijwi ry'Imana rimbwira ngo ngukunda kuruta uko wikunda. Nahise numva ngize ihumure.

Mubyukuri nta mafaranaga ahagije twari dufite ariko twaragujije n'inshuti ziradufasha ndagenda njya muri famille yanyitayeho cyane. Bwarakeye nya kwa muganga ariko ukuntu nari ndembye ntibashoboraga kundeka ngo ntahe, ahubwo nagumye mu bitaro bakajya bantera amaraso na antibiotique zitandukanye, umuganga nasanze muri urgence navuga ko ari umumarayika Imana yashyizeyo kuko yaramfashije cyane mu buryo bwose bushoboka yarankurikiranye kugeza mvuye mu bitaro.

Ngeze mu bitaro basanze kanseri igeze ku rwego rwa nyuma bakwibaza kumbaga bagasanga nzapfa, batekereza kundeka nabwo bakabona ngomba gupfa bafata umwanzuro baramabaga ariko mbere yo kubagwa kuko nari ndembye cyane nagiye numva ijwi rimbwira ngo singire ubwoba sindi bupfe. Barambaze rero sinapfa ariko hashize umwanya ntarakanguka ariko naje gukanguka ngenda ngarura ubuyanja bansubiza aho nari ndwariye abantu baratangara kuko bari bazi ko ntazabyuka.

Ibyo bitaro nabimazemo amezi 3 kuko indwara yari ikomeje kugeza ubwo ntabashaga gusinzira cyangwa kurya. Aho hantu Imana yaranyiyeretse ubwo nari ndwaye nabaga ntekereza ahantu nzakura amafaranga yo kwishyura kuko ayo nari najyanye yari amaze gushira, ariko umunsi umwe nabonye umuzungukazi aje anyicara iruhande aranganiriza ambaza uko niyumva, uko naje n'ibindi byinshi arangije arambwira ngo azagaruka kundeba.

Yaragiye hashize iminsi micye aragaruka arambwira ngo yaganiriye n'abo bakorana biyemeza kuzishyura amafaranga yose nzakoresha mu bitaro kuko n'ibiryo byari byarananiye banshyize kuri regime aho bampaga jus ikubiyemo intungamubiri zose zikenewe. Byose barabinyishyuriye numva nshimye Imana.

Icyo gihe nivurizaga kuri Hopital Saint Pierre yo mu Bubiligi, ariko hari ibindi bitaro bivura abarwaye kanseri ni byo banyimuriyemo. Mpageze barambwiye bati 'Ibintu tugiye kugukorera birababaza cyane ariko twateguye imiti yo kugufasha, icyo gikorwa cyamaze amasaha 18 mbabara ntinyagambura ariko byagenze neza ndataha bambwira ko nzagaruka muri controle nyuma y'ukwezi kugira ngo nzabone gutaha i Burundi.

Hashize iminsi mike namerewe nabi nsubira kwa muganga ambaza umuti ndimo gufata n'uwawunyandikiye musobanurira ko ari umuganga nasanze muri urgence. Yahise ambaza ngo usenga Imana? Ndavuga ngo yego, ahita ambwira ngo iyo Mana usenga uzahore uyisenga kuko icyi ni icyumweru cya gatatu meche iri muri wowe kuko bari bayinyibagiriwemo barimo kumbaga, ambwira ko kubera kanseri ndwaye nari guhita mererwa nabi cyane.

Uwo mudogiteri yarambwiye ati: 'Reka nkubwire mbere yo gutaha, indwara yawe imeze nabi n'aho twakuvuye byari ukoroshya' ndetse ambwira n'iminsi nsigaje kugira ngo mfe, ambwira ko iyo minsi itazarenga kandi yari mikeya. Angira inama yo gutaha nkabana n'abana mbasezeraho. Namusabye ko anyandikira urupapuro nzatwara kuri ambassade byashoboka nkazagaruka muri controle yarabinkoreye kandi na wa muganga wa mbere yarambwiye ngo wowe Imana izagukiza, icyo ngusabye uzaze ukoreshe controle.

Hanyuma rero natashye I Burundi nsubirayo meze neza atari nk'uko nari meze. Hashize iminsi naratekereje ndavuga ngo reka nshake uko nazasubira kwa muganga kandi na wa muganga yakomezaga kunterefona ambwira ati nubona kugaruka bibagoye uzajye Nairobi ukoreshe sikaneri babyohereze turebe. Natangiye gusenga Imana nyibaza bigeze aho numva ijwi rimbwira ngo nzagende ku cyumweru. Naragiye ngera kwa muganga Nairobi ariko Imana impa ijambo rivuga ngo abazumva ibitangaza nagukoreye bizabatangaza. Iryo jambo ryarampembuye cyane nsubirana ibyiringiro.

Ngeze kwa muganga nakoresheje skaneri birangiye bambwira ko nta kintu na kimwe bakibona ko ahubwo meze neza nakize. Wa muganga wo mu Bubiligi ahita anyibutsa ko yambwiye ko Imana izankiza. Naratashye rero kugeza n'uyu munsi ndi muzima kanseri yaribagiranye muri njye'.

Asoza ubuhamya bwe uyu mubyeyi arashima Imana ko yamuhaye kubaho kandi arashima Imana ko yamuhaye kurera abana be ndetse n'ibintu byose Imana yamukoreye ikamugirira ubwo buntu kandi asaba Imana kuzamurinda gupfusha ubusa igihe cyo kubaho yamwongereye.

Source:Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Edith-Imana-yakijije-kanseri-igeze-ku-rwego-rwa-nyuma.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)