Itoze gutanga 'Bikomeye' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahamagara abigishwa be arababwira ati 'Ndababwira ukuri yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye, kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro'. Mariko 12:43-44

Ugomba kwitoza ubishyizeho umutima gutanga 'Bikomeye', uretse ibyo abantu bamwe bibwira, Umwami yitaye cyane ku buryo abana be batanga. Ndeste yari abyitayeho cyane ku buryo Bibiliya ivuga iti 'Yesu yicara yerekeye isanduku y'amaturo, areba abantu batura…' (Mariko 12:41).

Umwami yicaye yitegereza neza abantu batura maze aza kuvuga umupfakazi w'umukene amaze gutura. Niba icyo gihe yari yitaye ku buryo abantu batanga, n'ubu aracyabitayeho. Akoresheje urugero rw'uriya mupfakazi,Yesu yari ari gutoza abigishwa be gutanga 'ibikomeye'.

Gutanga ibikomeye bijyana n'umugisha w'Imana mu buzima bwawe, mu yandi magambo, Imana igutegerejeho gutanga bijyanye n'uburyo yaguhaye umugisha. Ni cyo cyatumye Umwami avuga ko uriya mupfakazi yatanze kurusha abandi, kuri ducye yari afite yatanze byose.

Niba icyo Imana iguha ntacyo kikubwiye cyane, n'Imana ntacyo kizayibwira cyane. Dawidi yasobanukiwe iri hame, ni yo mpamvu yavuze muri 2 Samweli 24:24 ati 'Sinabasha gutambira Uwiteka Imana yanjye ibitambo byoswa, ntabitanzeho ibyanjye…'

Uyu mwaka, uko Imana izakuzamura ikakwagura mu byo ukora, ugomba kugira ubwenge bwo guturira Imana ku rwego rushya ugezeho. Naho ubundi uba wifungira. Ubushake bwo kongera ibyo utanga bubasha kutizana bwonyine, ni yo mpamvu ugomba kubyitoza.

Abigishwa benshi bagurishije imirima yabo n'ibyo batunze bazana amafaranga ku birenge by'intumwa, ariko Barinaba ni we wenyine wavuzwe mu izina (Ibyakozwe n'Intumwa 4:36) kuko yahaye Imana ibyiza bye.

Ugomba kwitoza muri uyu murongo ugenda uzamura uburyo utanga. Bidatinze izina ryawe rizagaragara inshuro nyinshi mu gitabo cy'urwibutso cy'Imana.

Isengesho:

Data mwiza, ndagushimira kubwo kumpa kujya imbere kwanjye ari ukwagura ubwami bwawe. Niyemeje gutanga ibyiza by'ubutunzi bwanjye kubw'umurimo w'ubutumwa bwiza, kuko ibyo mfite byose n'ibyo ntunze ari ibyawe. Ubwo naherewe ubuntu biguturutseho, ni nako ntangiye ubuntu kubw'umurimo wawe wo gukiranuka, mu izina rya Yesu. Amen!

Inkomoko: Igitabo 'Urusobe rw'Ibiriho' cyanditswe na Pastor Chris na Anita

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Itoze-gutanga-Bikomeye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)