Dore impamvu ukwiriye gukoresha indangarubuga “.rw” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mbuga za murandasi z'Abakorera mu Rwanda zarengaga ibihumbi umunani mu mwaka wa 2019, nk'uko byagaragajwe na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Innovasiyo(MITECH), hafi ½ cyazo ni zo zakoreshaga indangarubuga [.rw].

Ikigo RICTA ndetse na bamwe mu bamaze kwitabira gukoresha .rw bavuga ko abagikoresha indangarubuga nka .com, .org, .net, .biz,.tv,…nta mutekano bafite w'imbuga zabo, kuzikoresha bikaba bihombya Igihugu kandi bikabahenda kuko iyo serivisi bayikorerwa n'abanyamahanga.

Umuyobozi Mukuru w
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo RICTA, Grace Ingabire, avuga ko abakora bizinesi n'ibigo by'abantu ku giti cyabo barimo guhitamo gukoresha .rw nyuma yo kumenya inyungu zirimo

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo RICTA, Grace Ingabire avuga ko ubukangurambaga bwa “Zamuka na Akadomo rw” bwatekerejwe nyuma yo kubona ko imbuga z'abantu ku giti cyabo, iz'ubucuruzi n'ibigo cyangwa imiryango itandukanye, zirimo kwitabira gukoresha indangarubuga .rw, mu rwego rwo kuzirinda kwiganwa cyangwa gushimutwa.

Ingabire, aganira na KT Press, yagize ati “Izina cyangwa indangarubuga kuri murandasi ni kimwe mu by'agaciro gakomeye bigize ikigo(company). Ugomba guharanira ko rigira umutekano, ridatakara cyangwa ngo rikorerweho imirimo idakwiye”.

Ingabire avuga ko urubuga rwa murandasi rw'ikigo rukwiriye kurindwa no kwandikwa mu rwego rwa Leta rubishinzwe nk'uko imodoka, inyubako cyangwa undi mutungo w'umuntu wandikwa kuri nyirawo.

Muri iki gihe icyorezo Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora ubucuruzi n'ibikorwa bitandukanye by'abantu, gahunda ya “Zamuka na AkadomoRW” ikangurira abantu kumenya ko imbuga za murandasi ari uburyo bw'ingenzi cyane bufasha abantu kwamamaza, kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no kubigeza ku babikeneye.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare k'uyu mwaka ubwo ubu bukangurambaga bwari butangijwe na RICTA ku bufatanye na MITECH hamwe n'Urugaga nyarwanda rw'Abikorera PSF kugeza ubu, imbuga zigera kuri 500 zifite indangarubuga y'u Rwanda [.rw] zimaze gufungurwa.

Stella Tushabe yishimira iterambere amaze kugeraho kuva ubwo yahinduraga stellatush.com agakoresha stellatush.rw
Stella Tushabe yishimira iterambere amaze kugeraho kuva ubwo yahinduraga stellatush.com agakoresha stellatush.rw

Umucuranzi witwa Stella Tushabe wari ufite urubuga rwitwa stellatush.com akaza kuruhindura stellatush.rw, avuga ko byamuhesheje kumenyekana kurusha mbere yaho agikoresha [.com].

Tushabe akomeza agira ati “Nari narifuje kuva kera gutunga indangarubuga ya [.rw], nza gutangazwa n'uko RICTA ingezeho ikantera inkunga. Ni iby'agaciro kuri jye kugira ubucuruzi bwitirirwa igihugu cyanjye, nkaba nizera ko Abanyarwanda ubu bashobora kwiyumvamo ibyo nkora kubera iri zina(rishya)”.

RICTA yorohereza abantu gutunga indangarubuga .rw

Ikigo RICTA kirizeza abasaba .rw ko izina ryabo rizaba rifite umutekano, bibaheshe agaciro no kugira ibyangombwa bibaranga, ndetse ko mu mezi atandatu ya mbere gutunga imbuga za .rw bizajya byishyurwa amafaranga 12,000.

Nyuma y'amezi atandatu urubuga rwa .rw ruzajya rutangwaho amafaranga 25,000 yo kwishyura ububiko(serveur), harimo na emails 25 z'ubuntu.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gukora za porogaramu muri RICTA, Willy Liambi avuga ko abafite imbuga za .rw ubu bakwizera ko nta washobora kuzishimuta cyangwa kuzigana, ndetse abantu babasha kuzigeraho biboroheye.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)