Izi mashini zatwaye akayabo ka miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda zageze ku kibuga cy’indege kuwa kane tariki 8 Nyakanga 2021, aho zatumijwe kugira ngo zunganire zirindwi zari zisanzwe mu gihugu hose.
Mu butumwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyanyujije ku rukuta rwa Twitter, cyatangaje ko imashini za mbere zoherejwe mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge bivurirwamo abarwayi ba Coronavirus.
RBC yagize iti “Muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda ifite yo kongera umwuka utunganywa mu bitaro bitandukanye mu gihugu, Minisiteri y’Ubuzima na RBC byabonye imashini zitunganya umwuka ndetse iza mbere zamaze gushyirwa mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, biteganyijwe ko izindi zizashyirwa mu bitaro bitandukanye vuba.”
In @RwandaGov's effort to increase oxygen production and distribution in Hospitals, @RwandaHealth and @RBCRwanda are procuring several oxygen plants, first batch already installed like here @HospitNyarugeng.
More plants are planned to be installed in different hospitals asap. pic.twitter.com/CBguxhjiNm— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) July 11, 2021
Bimwe mu bindi bitaro bizajyanwamo izi mashini, harimo Ibitaro bikuru bya Kibungo, Ibitaro bya Nyagatare, ibya Rwamagana, n’ibindi bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Imashini zari zisanzwe, zari zifite ubushobozi bwo gutunganya amacupa y’umwuka ya litiro 50 agera kuri 230 ku munsi mu gihe mu kwezi hatunganywaga agera ku 7000. Ubwo izi mashini zongerewe, umwuka watunganywaga uziyongera bityo ntihazabe icyuho mu barwayi bakenera umwuka.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi ba Coronavirus 32.523 harimo indembe 64 zikenera umwuka cyane ko mu bice bya mbere iyi virus yibasira ari ibihaha.