Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (7) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sadoki mwene Imeri akurikiraho asana ahateganye n'inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya umukumirizi w' irembo ry'iburasirazuba, akurikiraho asana. Nehemiya: 3:29

Yesu ashimwe,

Uyu munsi turareba irembo ry'iburasirazuba

Iri rembo riri mu marembo make atarasanwe ahubwo yari agihagaze atarigeze asenywa.

Iri rembo ry'iburasirazuba ryari rifite amateka akomeye cyane kubw'ubuhanuzi bwagiye burivugwaho ndetse n'ibyagiye biriberamo byinshi.

Umwami wacu Yesu Kristo yinjira i Yerusalemu mbere yo gupfa, yinjiriye muri iri rembo ry'iburasirazuba, ahetswe n'icyana cy'indogobe, rubanda basasa imyambaro mu nzira ndetse bazunguza amashami bati Hozana hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka!

Iri rembo ryongera kutwibutsa ko Kristo ari Umwami kandi azagaruka kwima ingoma ye nkuko yasize avuze ko azagaruka.

Ese muri make kugaruka kwa Kristo kongera kutwibutsa iki twebwe abamwizera? Kubera iki ari ngombwa ko Kristo agaruka?

Kugaruka kwa Kristo kuvuze gusohorezwa isezerano ku bizera by'ukuri, kandi kutwibutsa kuba maso tumutegereje.

Ni ngombwa ko Kristo agaruka kugira ngo amurikire Data itorero maze twimane na we. Ndetse birakwiriye ko aza kugira ngo Ijambo ry'Imana risohore.

Mu mwaka w' 1517 , Ubwami bwa Ottoman buyobowe n'Umwami witwa Suleiman, bwagerageje kuburizamo ubuhanuzi buvuga ku kugaruka kwa Mesiya, uwo mwami ategeka ko basiba iri rembo ry'iburasirazuba ndetse anashyira irimbi imbere y'iri rembo kugira ngo hatazagira uhanyura!

Ariko Imana ishimwe ko aho kuburizamo umugambi w'Imana, yarushijeho gusohoza icyo Umuhanuzi Ezekiyeli yahanuye!

Ezekiel: 44:1-3

Maze angarura mu nzira y'irembo ry'ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye i Burasirazuba, ariko ryari ryugariwe. Nuko Uwiteka arambwira ati 'Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye. Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere y'Uwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y'ibaraza ry'iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.'

Bene Data, dusoza, ndabibutsa ko Kristo azagaruka. Ese uriteguye? Witeguye kuzimana nawe ingoma ye? Ongera witekerezeho.

Duhore turi maso dukenyeye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe! Hahirwa umugaragu shebuja azaza agasanga akiri maso!

Gusohora kw'ibyahanuwe byerekana ko igihe kiri gushira. Tugumye kuba maso tumenye ibyo bimenyetso bigaragaza kuza kwa Kristo Umwami wacu. Amen.

Ibihe byiza tuzakomeza.

Ev Innocent .



Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-7.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)