Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (6) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kandi Ezeri mwene Yoshuwa umutware w'i Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubiko bw'intwaro z'intambara, aho inkike ihetera. Nehemiya:3:19

Yesu ashimwe!

Dukomeje kwiga Igitabo cya Nehemiya uyu munsi turareba ububiko bw'intwaro zintambara.

Nkuko tubisomye Abisiraheli bagiraga ububiko bw'intwaro z'intambara Nehemiya naho yarahasuye asanga harasenyutse naho ategeka ko hasanwa.

Ububiko bw'intwaro bwari bumaze iki ku Bisiraheli ? Ni izihe ntwaro barwanishaga? Kuki Nehemiya yategetse ko naho hasanwa? Kurikira

Abacamanza: 13: 19

Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isiraheli kuko abafirisitiya bavuze bati " Tujye tubuza abaheburayo kwicurishiriza inkota n'amacumu.

Nkuko tubisomye, hari igihe cyageze Abisiraheli bakena intwaro zo kurwanisha Abafirisitiya bakajya babuza Abisiraheli kwicurishiriza intwaro , ibyo bituma mu bubiko bw'intwaro hasigara ubusa.

Abisiraheli bagiraga ububiko bw'intwaro kandi byatumaga nta mwanzi ubatera ngo abaneshe , Kandi intwaro barwanishaga twazumvise haruguru" ni inkota n'amacumu.

Inkota bisobanura ijambo ry'Imana kandi Bibiliya ivuga ko rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka , rikagabanya ingingo n'umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. Abaheburayo: 4:12

Intwaro ya kabiri barwanishaga (Icumu) nkuko twabisomye.

Ubusanzwe icumu ubasha kuritera umuntu uri kure ukamwica atarakwegera, ibi mu Bisiraheli byasobanuraga kurwanya icyaha kikiri kure kitarakwegera mu yandi magambo bivuze (kwirinda) ngizo intwaro 2 barwanishaga.

Abafirisitiya rero bamaze kubabuza gucura intwaro ngo basigaranye intwaro zidafite umumaro arizo ibihosho, ibihabuzo, isuka , imipanga , ingobe n'ibindi byose bajyaga gutyaza mu bafiritiya kuko nta matyazo y'ibyo yabaga muri Isiraheli.

Aha rero wakwibaza nawe uko Isiraheli yari imeze itakigira intwaro bivuze ko uwashakaga kuhatera wese yahateraga akahatsinda kuko batari bafite uburyo bwo gukumira ibitero byumwanzi kandi batagira intwaro

Ngaho ibaze nawe , ese mu bubiko bw'itwaro haracyarimo intwaro? Ese urikurwanisha iyihe ntwaro? Mbibutse ko na Yesu aterwa na Satani yarwanishije inkota ari ryo Jambo ry'Imana (Handitse ngo) niyo yatsindishije Satani.

Nehemiya rero asanga nta bubiko bw'intwaro bukiba muri Isiraheli asaba ko basana Kandi Abisiraheli bakongera bagacura intwaro z'intambara.

Isuzume urebe intwaro ufite nusanga ububiko bw'intwaro burimo ubusa usabe Data yongere agusubize intwaro wahoze urwanisha kuko tukiri ku rugamba.

Muhabwe umugisha n'Uwiteka.

Ev Innocent.



Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-VI.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)