Scandinavia yo mu Rwanda yisanze mu itsinda C n'ikipe yo muri Kenya na Djibouti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Scandivina WFC izahagarari u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Women Champions League, yamenye itsinda irimo muri aka karere ka CECAFA.

Ijonjora ryo gushaka itike kipe bizakorwa muri buri karere(zone) aho amakipe yitwaye neza aza mu bihugu byayo azahura yishakamo agera mu cyiciro cya nyuma cya CAF Women Champions League.

Mu karere ka CECAFA uyu munsi nibwo habaye tombola maze ikipe ya Scandinavia yisanga mu itsinda rya 3 aho iri kumwe na FAD yo muri Djibouti na Vihiga yo muri Kenya.

Itsinda rya mbere rikaba ririmo Lady Doves WFC yo muri Uganda, PVP FC yo mu Burundi na Simba Queens yo muri Tanzania.

Itsinda rya 2 ririmo Commercial Banks of Ethiopia yo muri Ethiopia, Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y'Epfo, New Generation FC yo muri Zanzibar.

Umunsi wa mbere w'iyi mikino izakinwa tariki ya 17 na 18 Nyakanga, umunsi wa kabiri ukinwe tariki ya 19 na 20 Nyakanga ni mu gihe umunsi wa 3 uzakinwa tariki ya 21 na 22 Nyakanga.

Scandinavia yamenye itsinda irimo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/scandinavia-yo-mu-rwanda-yisanze-mu-itsinda-c-n-ikipe-yo-muri-kenya-na-djibouti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)