Rwanda: urubanza rwa paul rusesabagina rwashizweho akadomo n'urukiko ruburanisha imanaza zambukiranya imipaka n'iziterabwoba. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda urukiko rukuru ruburanisha imanza zambukiranya imipaka n'iz'iterabwoba rwashoje urubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina icyemezo cy'urukiko kikaba kigomba gutangazwa mu kwezi gutaha.

Abaregwa biganjemo abemera ibyaha banenze ibihano basabiwe n'ubushinjacyaha bavuga ko byihanukiriye kandi barafashije ubutabera.

Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi warezwe muri uru rubanza yongeye kwemera ko yashishikarije abagore n'abakobwa kwinjira mu gisirikare cya FLN.

Avuga ariko ko adakwiye kuryozwa ibyakozwe n'abarwanyi kuko atari umusirikare ngo abe yabahaga amabwiriza.

Avuga ku gifungo cy'imyaka 20 yasabiwe, Mukandutiye yasabye ko urukiko rwazaca inkoni izamba rukayigabanya.

Igifungo yasabiwe cy'imyaka 20 kandi ubu yujuje 70 kuri we ngo ni ukumwima amahirwe yo gusohoka akajya kugaragaza ko ari umuntu wahindutse.

_119540442_angelina.jpg

Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi warezwe muri uru rubanza, aha hari igihe yazaga mu rukiko kwerekana abo bakoranaga mur FLN

Yanavuze ku gifungo cya burundu yahanishijwe n'urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwemeje ko yagize uruhare muri jenoside.

Mu gihe urukiko rwagumishaho igifungo cy'imyaka 20, Angelina ngo aribaza igihano kigomba kuzabanziriza ikindi.

Jean Chrestien Ndagijimana w'imyaka 24 ni umuhungu wa General Wilson Irategeka wayoboraga ingabo za FLN.

Yasabiwe gufungwa imyaka 20 buvuga ko yari afite amahirwe yo kwitandukanya n'ibikorwa bya se ariko ntayakoreshe.

We avuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gitutu cy'umubyeyi we ubwo yari afite imyaka 19.

Yasabye urukiko kumuha amahirwe rukamurekura akajya gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

Nsabimana Jean Damascene wagize uruhare mu bitero umutwe wa FLN wagabye mu karere ka Rusizi ni we wenyine ubushinjacyaha bwemera ko yemeye nyabwo ibyaha ndetse akagaragaza kwicuza.

Gusa na we yasabiwe igifungo cy'imyaka 15 ubushinjacyaha buvuga ko bwashyizemo inyoroshyacyaha, iki kikaba ari na cyo gitoya cyasabwe.

_119540441_rusesabagina_and_co2.jpg

Bamwe mu baregwa mu rubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina (wakabiri uvuye i buryo)

Asaba ko urukiko rwazazirikana ko yemeye ibyaha abikuye ku mutima kandi ko yakoze ibyaha afatiranywe mu bukene rukamugira umwere.

Bavuga ku kibazo cy'indishyi zibarirwa muri za miliyari, abaregwa bose bavuga ko izi ndishyi zikwiye koko harebwe abantu bambuwe ubuzima ndetse n'ibyangijwe n'abarwanyi.

Gusa bavuga ko hagomba kurebwa uruhare rwa buri wese kuko hari abazahamwa n'ibyaha byo kuba mu mitwe itemewe nyamara bataragize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda.

Urubanza rurinze rurangira Paul Rusesabagina ufatwa nk'umukuru mu baregwa atongeye kugaragara mu rukiko.

Mu ntangiro z'ukwezi kwa 3 ubwo yikuraga mu rukiko, Rusesabagina yavuze ko nta cyizere afite cyo kuba yahabwa ubutabera n'inkiko zo mu Rwanda



Source : https://kigalinews24.com/2021/07/22/rwanda-urukiko-rukuru-rwarangije-urubanza-rwa-paul-rusesabagina-nabagenzibe-bareganagwa-nawe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)