Meddy yasohoye indirimbo yakoreye umugore we, yifashishije amashusho y'ubukwe bwabo (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda, Ngabo Medard yasohoye indirimbo 'My Vow' yakoreye umugore we Mimi baherutse kurushinga.

Ku munsi w'ejo hashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yashyizeho agace gato k'iyi ndirimbo yakoreye umugore we, avuga ko yarangiye isaha n'isaha yayirekura.

Indirimbo 'My Vow' cyangwa 'Indahiro Yanjye' mu Kinyarwanda, ni indirimbo yamaze gusohoka aho Meddy yumvikana aba abwira umugore we amagambo meza y'urukundo kandi ko Indahiro ye ari ukuzamukunda ubizira herezo.

Hari nk'aho agira ati 'urakunda cyane kuruta uko nikunda, ndashaka gusa ko ubimenya, wanyizeye kuruta uko niyizera, njye ndashaka kuguha urukundo. Iyo mfunze amaso mba nziko uri iruhande rwanjye ubuzira herezo.'

'Nasenze igihe kirekire mukundwa, ba uwanjye ubuziraherezo ndagusezeranya ko ntazatuma ugwa mukundwa, niyo ndahiro yanjye. Ninjye na we ubuziraherezo, ndagusezeranya ko ari njye na we iteka ryose, iyo niyo ndahiro yanjye uri uwanjye, ndi uwawe, naguhaye umutima wanjye, niyo ndahiro yanjye, nubona imvura, nzaba ndi umutaka wawe.'

Igitero cya kabiri agitangira agira ati 'Urukundo rwacu ruzaba urw'iteka ryose, uzabibona, uzabibona, uzabibona, bwiza nahawe n'Imana ndagukunda byasaze, nta n'umwe wagusimbura mu mwanya wawe...'

Ni indirimbo mu mashusho yayo, hagaragaramo amwe mu mashusho y'ubukwe bw'aba bombi bwabaye muri Gicurasi.

Iyi ndirimbo kandi y'iminota 4 n'amasegonda abiri, mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Made Beats, ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Lick Mbabazi.

Tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo Meddy yafashe umwanzuro wo gukora ubukwe na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, ni nyuma y'uko tariki ya 1 Mutarama 2019 yeretse abanyarwanda iyi nkumi yamutwaye umutima.

Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba. Ubu bukwe bwitabiriwe n'ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

Hari kandi The Ben na King James baririmbiye abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda, hari kandi na Miss Grace Bahati n'abandi

Yasohoye indirimbo yakoreye umugore we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yasohoye-indirimbo-yakoreye-umugore-we-yifashishije-amashusho-y-ubukwe-bwabo-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)