Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buryo butunguranye, ku myaka 27 y'amavuko umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yafashe icyemezo cyo gusezera ku mupira w'amaguru, ni nyuma yaho kugeza ubu ntakipe n'imwe yari afitiye amasezerano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Nyakanga 2021, nibwo Olivier Kwizera yahamirije Radio Flash FM mu kiganiro Program Umufana, yemeje ko asezeye umupira w'amaguru akaba yerekeje mu yindi mirimo.

Yagize ati 'amasezerano yanjye na Rayon Sports yararangiye, ariko nta handi nshaka kuba nakomereza. Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kuba nta yindi kipe nakwerekezamo. Sinavuga ko ari mu gihe runaka kubera izindi gahunda ngiyemo. Birashoboka kubibangikanya, ariko byagorana kuko nazikorera n'ahandi hatari hano mu Rwanda.'

Kwizera asezeye ku mupira w'amaguru nyuma yaho mu minsi ishize, uyu munyezamu aherutse gukatirwa n'urukiko rwa Kicukiro igihano kingana n'umwaka umwe usubitse, akaba yararegwaga gukoresha ibibyabwenge.

Gusa nubwo uyu mukinnyi yasezeye, hari amakuru avugwa ko uyu mukinnyi yifuzwaga n'ikipe ya APR FC nyuma yaho iheruka gutandukana n'uwari umunyezamu wayo Rwabugiri Umar, ku rundi ruhande ariko ntakintu ikipe ya APR FC iratangaza niba koko izakoresha uyu mukinnyi mu mwaka utaha w'imikino.

Ikindi ni uko uyu mukinnyi bamwe bavuga ko ashobora kuzisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusoza umupira by'umwihariko akiri muto, ibi biragendana n'uko hari abandi bakinnyi bigeze gufata nk'uyu mwanzuro ariko nyuma baza kwisubiraho, aha twavuga nka kizigenza Lionel Messi wigeze gufata umwanzuro wo gusezera ariko nyuma bagaruka mu mirimo yabo yo gukina.

Olivier ni umwe mu bakinnyi basezeye bakiri bato banyuze mu makipe menshi atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ari mu Rwanda akaba yarakiniye ikipe ya Isonga FC, Vision FC, APR FC, Bugesera FC, Gasogi United ndetse na Rayon Sports, uyu mukinnyi kandi yakiniye , Free State Stars yo muri Africa y'Epfo ndetse na Mthatha Bucks yo muri icyo gihugu.

Yakiniye kandi ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi imikino irenga 20.

The post Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w'amaguru appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyezamu-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-olivier-kwizera-yasezeye-umupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyezamu-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-olivier-kwizera-yasezeye-umupira-wamaguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)