Rubavu : Kuvuguruzanya kw'Akarere na ba Gitifu ku gitutu kivugwa mu bwegure bwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari baherutse kwerugurizwa mu nama bari batumiyemo, bamwe muri bo bahise batangaza ko amabaruwa yabo yo gusezera bayanditse babihatiwe ndetse batewe ubwoba.

Nyuma baje kwandika amabaruwa basaba ko ariya mabaruwa y'ubwegure yabo yateshwa agaciro ko babikoze bitabavuye ku mutima.

Nk'ibaruwa y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumva, witwa Ngabonzima Jean de Dieu yanditse kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga, yasobanuye iby'ariya maburwa yo gusezera kwabo.

Muri iyi baruwa, avuga ko impamvu yayo ari ugusaba 'gutesha agaciro ibaruwa nanditse yo gusaba akazi burundu ku mwanya w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kinigi.'

Akomeza asobanura impamvu asaba gutesha agaciro ibaruwa yanditse asezera ku kazi ko 'nayanditse ku gitutu cy'ubuyobozi bwabinsabye kandi ndengana.'

Iyi baruwa yandikiwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, ikomeza igira iti 'Nkwandikiye ngusaba gutesha agaciro iyo baruwa nandikishijwe ku ngufu.'

Avuga ko asanzwe ari umukozi urangwa n'umwete wo gukora neza no kuzuza inshangano bityo ko atari kubirengaho ngo yandike asezera ku bushake bwe.

Byavugwaga ko bari banyamabanga Nshingwabikorwa begujwe kubera ko mu Tugari twabo twiganjemo ibijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu, avuga ko igitutu kivugwa na bariya banyamabanga Nshingwabikorwa ntacyabayeho gusa abizeza ko ubusabe bwabo bazabusubizwaho ariko ko ntacyabuza kubanza gushyira mu bikorwa ibyo banditse mbere.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rubavu-Kuvuguruzanya-kw-Akarere-na-ba-Gitifu-ku-gitutu-kivugwa-mu-bwegure-bwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)