Rubavu: Imiryango ibihumbi 13 y'abatishoboye yatangiye kugezwaho ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ako karere kakiriye ibiribwa bingana na toni 66 z'ibishyimbo, toni 59 za kawunga na toni 59 z'umuceri, bizatangwa mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, avuga ko nta muturage ugomba kuzagira ikibazo cy'inzara.

Ati "Turamenyesha abaturage bakeneye ubutasha guhamagara umurongo utishyirwa (1020) bagafashwa."

Ishimwe asaba buri wese gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko igihari kandi yica.

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu bakiriye ibiribwa bavuga ko bahawe umuceri, kawunga n'ibishyimbo buri wese ibiro bitanu kandi bakizera ko bizabunganira iminsi isigaye bakayirangiza bubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa imiryango ibihumbi 13 izakenera ibiribwa ikaba igizwe n'abaturage basanzwe mu byiciro bifashwa na Leta ariko hakaba n'abandi basanzwe barya ari uko bakoze nk'abakarani.

Ishimwe avuga ko umuntu wese uzagira ikibazo azegera abayobozi b'imidugudu n'isibo bakamugezaho ubufasha atagombye kwica amabwiriza ya Guma mu Rugo yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku miryango ikennye cyatangiye ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, kikazakomeza kugeza abo byagenewe bose bibagezeho.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)