Restaurants zo mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo zabujijwe kugemura ibiryo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, RDB yasobanuye ko icyo cyemezo kiri mu murongo wo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Nyakanga 2021, birebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ryakomeje riti “Guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2021, restaurants zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.”

Amahoteli yo yashishishikarijwe gucumbikira abakozi bayo aho akorera kugira ngo babashe gufasha abayagana banagabanye ingendo za buri munsi. Atabasha kubacumbikira azabagenera uburyo bwo gutaha no kuza ku kazi.

RDB yatangaje kandi ko ba mukerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa kubona impushya z’ingendo hubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda COVID-19. Ibyo birareba amahoteli, abatwara ba mukerarugendo n’abandi bakora imirimo yo kubafasha.

Ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu basabwe guteganya ingendo zabo nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo.

Itangazo: Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka ku birebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruramenyesha abantu bose ibi bikurikira:#NtaKudohoka

— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) July 15, 2021

Restaurants zo mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo zabujijwe kugemura ibiryo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)